Ingabo za Republika ya Demokorasi ya Congo, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi, Fardc na Wazalendo, bashize Indege z’itagira abadereva z’itatu k’umupaka w’u Rwanda na Congo.
Nk’uko iy’inkuru yatangajwe bwambere n’ikinyamakuru ca Bafaransa Jeunne Afrique, catangaje ko izo ndege leta ya Kinshasa yazikuye mu Gihugu ca Bashinwa. N’indege ngo zigamije k’uneka umutekano w’u Rwanda nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga.
Ibi bibaye mugihe leta ya perezida wa Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ibinyujije k’umuvugizi w’iyi Guverinoma bwana Patrick Muyaya, yaraye atangaje ko ingabo z’u Rwanda ko zinjiye k’ubutaka bwa Congo Kinshasa, nk’uko abivuga yavuze ko baganye mugace ka Kabati hafi na Mushaki, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Muyaya yanerekanye n’amashusho agaragaza izo ngabo zambuka nk’uko yabigaragaje k’urukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Subwambere leta ya Kinshasa ishinja Kigali kohereza ingabo zabo k’ubutaka bwa RDC gusa Kigali yagiye ibitera utwatsi hubwo Kigali igashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’Interahamwe ( FDLR), zasize zikoze Genocide mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1994.
Ubushize Minisitiri w’ingabo muri RDC Jean Pierre Bemba nawe ubwe yashinje Kigali ngo kuba yohereje ingabo zayo mubice byo muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ibyo Kigali yateye utwatsi.
By Bruce Bahanda.