Ingabo z’u Burundi ziravugwaho koherezwa ku bwinshi ku mupaka uhuza i Gihugu cyabo n’u Rwanda.
Iminsi irenga umunani irashize leta y’u Burundi ifunze imipaka iruhuza n’u Rwanda n’inyuma y’uko perezida Evariste Ndayishimiye ashije u Rwanda gutera inkunga u mutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ibyo Kigali yahakanye y’ivuye inyuma ivugako nta hantu na hamwe ihuriye n’inyeshamba izarizo zose zirwanya leta y’u Burundi.
K’umunsi w’ejo hashize tariki ya 19/01/2024, n’ibwo havuzwe amakuru ko Ingabo z’u Burundi ziri koherezwa k’u bwinshi mu ishyamba rya kibira, giherereye muri Komine ya Mabayi na Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoki, ahahana imbibi n’u Rwanda.
Na makuru yavuzwe bwa mbere n’ikinyamakuru cya Sos media Burundi, aho cyatangaje ko Abasirikare benshi b’u Burundi n’Abapolisi bagaragaye mu buryo budasanzwe mu mirima y’umuceri, mu ishyamba rya kibira.
Ay’amakuru akomeza avuga ko aba basirikare bagaragaye mu ishyamba rya kibira ko bari bitwaje ibibunda biremereye ndetse n’izito.
Ibi ngo bikaba byongeye gutuma abaturage baturiye ibyo bice batahwa n’ubwoba k’u buryo isaha n’isaha bitegura ko hashobora guturika intambara batazi amaherezo yayo.
Ni kenshi ingabo z’u Burundi zavuzweho, kwegera ubutaka bw’u Rwanda, mu mezi atatu ashize bya vuzwe kandi ko Ingabo z’u Burundi zambutse rwihishwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bityo bagahita boherezwa mu bice bya Nyangezi, Ngomo, i Djwi, Kamanyola n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu bice bya RDC bihana imbibi n’u Rwanda.
Gusa leta z’ibihugu byombi ntacyo ziravuga kuri ay’amakuru.
Bruce Bahanda.