Igisirikare cya Israel cya koze operasiyo idasanzwe, kibohoza abantu babo bari bafungiye mu Ntara ya Gaza.
Ni operasiyo yari gamije kubohoza abantu bane bari barashimuswe n’umutwe wa Hamas umwaka ushize babohojwe n’ingabo za Israel zibavanye hagati muri Gaza, mu gitero iki gisirikare cya Israel cyateguye iminsi irindwi nk’uko iy’inkuru tuyikesha radio BBC.
Ku baturage ba Israel byabaye ibyishimo bikomeye no kwiruhutsa, mu gihe ku ruhande rw’Abanyapalestine byazanye akaga kurushaho, aho ibitaro bivuga ko abantu zamirongo barimo abana bishwe mu gitero cy’ahantu hatuwe cyane mu nkambi ya Nuserirat.
Iki gitero cyiswe imbuto z’impeshyi mu buryo budasanzwe cyakozwe ku manywa ingabo za Israel zivuga ko ibi byafashije gutungura abatewe.
Mu gihe yuzuye urujya n’uruza rw’abantu barimo guhaha ku isoko riri hafi aho.
Byari bisobanuye kandi ibyago bikomeye ku ngabo zidasanzwe za Israel, bitari ukwinjira gusa ahubwo cyane cyane kubasha gusohoka.
Umwe mu bakomando badasanzwe ba Israel yarakomeretse nyuma apfira kwa muganga, nk’uko Polisi ya Israel yabivuze.
“Byari nk’igitero cya Entebbe” ni ko Rear Admiral Daniel Hagari umuvugizi w’igisirikare cya Israel yavuze abigereranya n’igitero ingabo za Israel zagabye muri Uganda mu 1976 zakabohora abantu 100 bari bafashwe bugwate.
Bagendeye ku makuru y’ubutasi, nyuma yo kwinjira muri Gaza bavuye muri Israel, Hagari yavuze ko abakomando bo mu itsinda ridasanzwe icya rimwe bateye inzu za apartments zibiri muri Nuserirat aho abo bashimuswe bari bafungiye.
Abari bafunzwe hari Noa Argamani w’imyaka 26, Shlomo Ziv, Andrey Kozlov, na Almeil Jan.
Uwitwa Hagari yavuze ko bari bafungiwe mu byumba bigoswe n’abarinzi.
Yavuze ko abakomando ba Israel, nyuma yo gukoresha imbaraga bakinjira, bafashe za mbohe bakazihambiraho kugira ngo babashe kuzihora zitarashwe, mbere yo kuhinjiza mu mudoka zagisirikare zari zibategereje hanze.
Mu kugenda ni bwo barashweho cyane n’abarwanyi b’Abanyapalesitine.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafashije Israel mu kuyiha amakuru y’ubutasi kuri iki gitero.
Amashusho ya telefone ngendanwa yerekanye abantu basimbukira mu bwihisho nyuma y’uko ibisasu bya misile byituye aho, n’amasasu y’imbunda agatangira guturika impande zose.
Andi mashusho yerekanwe imirambo irambaraye mu muhanda.
Biboneka ko iki gitero cyakoreshwemo imbaraga nyinshi.
Abaganga ku bitaro bibiri byo muri Gaza bavuga ko babaze imirambo irenga 70.
Hagari agereranya ko abapfuye bari munsi ya 100, mu gihe Hamas yatangaje ko abantu barenga 200 bapfuye.
MCN.