Igisirikare cya Israel cyahitanye abasirikare ba Hamas benshi muri Gaza.
Israel yishe abasirikare barindwi ba Hamas, mu gitero Ingabo zayo zagabye mu Ntara ya Gaza.
Ahagana mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa Gatanu, abasirikare ba Israel bateye ahitwa i Beit Lahia, mu majyaruguru ya Gaza.
Itangazo igisirikare cya Israel cyashyize hanze rivuga ko mu barwanyi ba Hamas barindwi bishe harimo abakomanda babiri bari mu bagabye igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 07/1/2023 muri Israel.
Iri tangazo rivuga n’amazina yabo. Umwe yitwa Jihad Kahlout na Muhammad Okel,
Naho inzego z’ubuvugizi zo muri Gaza zivuga ko igitero cy’abasirikare ba Israel kitagarukiye i Beit Lahia gusa, ahubwo ko cyageze n’ahitwa Jabalia. Zemeza ko cyahitanye abantu benshi cyane, abandi baburirwa irengero. Ariko ntibasobanura umubare wabo.
Iki gitero cyabaye nyuma y’uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI rutangaje ko rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uwahoze ari minisitiri w’ingabo Yoav Gallant, n’umwe mu bakomanda ba Hamas, Muhammed Diab Ibrahim Ali-Masri uzwi cyane kw’izina rya Deif.
Rubakurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.