Umurwanyi wa Hamas wari ushinzwe ibikorwa muri uwo mutwe yishwe n’igisirikare cya Israel.
Ni Faiq Mabhouh wishwe kuri uyu wambere nyuma y’uko yafashwe yihishe mu bitaro.
Ay’amakuru yemejwe n’igisirikare cya Israel (IDF), aho kivuga ko cyishe umurwanyi wa Hamas wari ushinzwe umutekano w’imbere no kuyobora ibikorwa mu mutwe wa Hamas.
Iki gisirikare cya Israel kivuga kandi ko uy’u murwanyi Faiq Mabhouh bamufatanye imbunda ye, akaba yari yihishe mu bitaro bya Shifa.
Bakomeje bavuga ko uyu mugabo yari mu bwihisho bwe yahakoreraga, akanahategurira ibikorwa by’iterabwoba byo k’urwego rwo hejuru.
Iki gisirikare cya Israel gisoza kivuga ko mugufata uwo murwanyi wa Hamas bafashijwe n’ubutasi bw’i gisirikare cya Israel gifatanije n’icya Amerika . Amakuru y’ubutasi akaba yabafashije kumenya neza ko mu bitaro bya Shifa, hihishemo “ibyihebe” bikorera Hamas, ni bwo mu bitaro bahagabye ibitero bica Faiq Mabhouh.
Ibindi igisirikare cya Israel cyafatanye uyu murwanyi ni amafaranga menshi yo gushigikira Hamas.
MCN.