Igisirikare cya Israel cyivuganye indwanyi ikaze yo mu mutwe wa Hezbollah.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’igisirikare cya Israel aho cyigambye kuba cyahitanye umuyobozi ukomeye wo mu barwanyi ba Hezbollah uzwi ku zina rya Hussein Awada. Kivuga ko uyu yagize uruhare runini mu gutera ibisasu bya rocket ku butaka bwa Israel.
Ku munsi w’ejo hashize, Israel yasabye abaturage baturiye ibice bimwe byo muri Liban kubivamo ngo kuko begereje kubigabamo ibitero bikaze. Israel ikavuga ko bagomba kuva muri ibyo bice kuko bituyemo abarwanyi ba Hezbollah, ibyo bice birimo Saraaine, Tamnine na Safi.
Ibyo bibaye mu gihe minisiteri y’ubuzima yo muri Liban yatangaje ko ibitero by’indege bya Israel byo ku wa gatatu byishe abantu 16 mu mujyi wa Nabatieh haherereye mu majyepfo ya Liban, barimo n’umuyobozi w’uwo mujyi binakomeretsa abandi barenga 50.
Liban yamaganye ibyo bitero. Ivuga ko byerekana ko Israel itakirimo ihiga abarwanyi ba Hezbollah ko hubwo iri kwica abasivile b’iki gihugu. Minisitiri w’ingabo wa Israel, Yoav Gallant nawe yatangaje ko Israel itazigera ihagarika ibitero kuri Hezbollah.
Israel kandi yatangaje ko rockets zirenga 50 zarashwe, ku wa gatatu, ziraswa ku butaka bwa Liban.
MCN.