Igisirikare cya Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere kigira icyo kivuga ku ntambara cyagiye gufashamo u Burusiya.
Koreya ya Ruguru yatangaje ku nshuro ya mbere ko abasirikare bayo bari gufasha igisirikare cy’u Burusiya mu ntambara barimo na Ukraine.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’igisirikare cya Koreya ya Ruguru, aho cyatangaje ko abasirikare bayo bafashije ab’u Burusiya kubohora akarere ko k’u mupaka ka Kursk. Kinavuga ko aba basirikare babikoze ku bw’itegeko ryatanzwe na perezida Kim Jong Un.
Iki gisirikare cyatangaje ibi nyuma y’aho umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov ashimye ubutwari bw’ingabo za Koreya ya Ruguru ku ntambara zarwanye mu karere ka Kursk.
Hari kandi mbere y’aho abategetsi bo mu bihugu by’u burengerazuba bw’Isi batangaje ko byibuze abasirikare bagera ku 1,000 ba Koreya ya Ruguru biciwe mu ntambara bagiye gufashamo u Burusiya ku rwanya Ukraine. Bakagaragaza ko ibyo byabaye mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Ku rundi ruhande, mu gihe u Burusiya butangaza ko kuri ubu ingabo zabwo n’iza Koreya ya Ruguru zigenzura akarere kose ka Kursk, Ukraine yo irabihakana, ikavuga ko ingabo zayo zikiri muri ako gace.
Hagataho, Leta Zunze ubumwe z’Amerika ziheruka gutangaza ko Koreya ya Ruguru igomba kwirengera ingaruka zo gushoza intambara kuri Ukraine.
Mu mpera z’umwaka ushize, Koreya y’Amajyepfo mu keba w’iyaruguru hamwe n’ubutasi bwo mu bihugu bitandukanye byagiye bitangaza ko Koreya ya Ruguru yohereje abasirikare ibihumbi ni bihumbi mu karere ka Kursk.
Koreya ya Ruguru kohereza abasirikare bayo gufasha ab’u Burusiya byavuye ku masezerano ari hagati y’ibihugu byombi yo gufashanya mu byagisirikare.
Kim Jong Un yari anaheruka gutangaza ko u Burusiya n’igihugu cye byerekanye ubuvandimwe mu karere ka Kursk.
Vladimir Putin na Kim Jong Un basinye amasezerano yo gufashanya mu gihe haba hari igihugu gitewe muri ibi byombi.