Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), za nyomoje amakuru avuga ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO) zataye ibindiro byabo biherereye mu nkengero za centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni igisirikare cya leta ya Kinshasa, binyuze ku muvugizi wacyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume niwe wahakanye ay’amakuru avuga ko ibyavuzwe ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zataye ibindiro byabo hafi na Sake ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ayo makuru yavuzwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 08/04/2024, yavugaga ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zikomoka mu gihugu cy’u Buhinde zari mu nkengero za Sake ko zavuye muri ibyo birindiro binyuranyije n’amabwiriza abagenga, maze ngibyo birindiro biza kwigarurirwa na M23.
Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yagize ati: “Ibivugwa ko Monusco yatanze ibirindiro byayo byari mu nkengero za Sake ni binyoma byambaye ubusa.”
Ay’a makuru yari yatanzwe bwa mbere n’ibiro ntara makuru bya Bafaransa, AFP, aho byari byanavuze ko byibuze ibirindiro bitatu byarimo ingabo z’u muryango w’Abibumbye, byatawe maze bibohozwa n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23).
Ndjike Kaiko Guillaume, yakomeje agira ati: “Tugira ubwisanzure mu gihe tuba tuzi ko Monusco ihagaze neza mu birindiro byayo. Ibirindiro bya MONUSCO biri mu bituma abarwanyi bo mu mutwe wa M23 badakomeza kujya imbere.”
Si ubwambere bivugwa ko ingabo za Monusco zataye ibirindiro byayo, kuko ibyo byavuzwe mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka ndetse n’u mwaka ushize.
MCN.