Igisirikare cya leta ya Kinshasa cyagize icyo kivuga kuri Gen Chiko Tshitambwe uvugwa ko yaba yahungiye muri M23.
Bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo, uherereye mu bice byo muri Butembo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwana Lieutenant Mbuyi Reagan, avuga ko Gen Chiko Tshitambwe ibimuvugwaho ari ibinyoma.
Uyu muvugizi yavuze ko Chiko yahizwe bukware, ahigwa n’abaturage, ko kandi ari byo byaviriyemo kuvuga ayo makuru we yita ko ari ay’ibinyoma.
Yagize ati: “Ubu ngubu komanda w’Amajyaruguru ararwana ku rugamba n’Ingabo ze kugira ngo bakaze umutekano w’ibirindiro byabo i Kirumba no gushimangira ibya Kaseyi na Alimbongo.”
Yanavuze kandi ko iz’i nk’uru ko zahimbwe n’abantu bakoresha imbuga nkoranya mbaga, kandi ko ababihimbye ari abanzi bamahoro.
Amakuru ava muri ibyo bice, avuga ko ibyo ko byakwirakwijwe ku wa Gatandatu, nyuma y’uko hari hagaragajwe amashusho yavaga i Butembo, aho byasobanurwaga ko Abaturage barimo guhiga Gen Chiko muri Hotel bakekaga ko acumbitsemo ngo kugira ngo bamusabe ibisobanuro nyuma yifatwa rya Kanyaboyonga.
Ay’amakuru anavuga ko iyo Hotel ari iyitwa Believe iherereye neza mu mujyi wa Butembo.
Aba baturage ba mushakishaga barimo Wazalendo ndetse n’abandi basivile bakorana nayo, nyuma yo ku mubura byaketswe ko yabacitse anyuze mu idirishya, ari nabwo byahwihwise ko yaba yahungiye mu bice bigenzurwa na M23.
Imwe mu mafoto yakwirakwijwe hanze, igaragaza ibirahuri by’iyi Hotel bya menaguritse, ndetse aba Wazalendo baje gukora igisa n’imyigarambyo bayikorera muri Butembo.
Gusa abashinzwe umutekano abarimo abasirikare n’abapolisi baje kuhagoboka bahoshya uwo mwuka mubi wari aho muri aka gace.
Haje no kugaragazwa indi foto, igaragaza Gen Chiko Tshitambwe ari kumwe n’abandi ba ofisiye bo mu ngabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo, mu bice birimo kuberamo intambara, iki gisirikare gihanganyemo n’umutwe wa M23.
MCN.