Igisirikare cya Leta ya Kinshasa cyaguze ibindi bibunda bishya byo kurwanya M23.
Ni byatangajwe bwa mbere n’igitangaza makuru cya Afrika Intelligence cyandikirwa mu gihugu cy’u Bufaransa, kivuga ko FARDC yaguze imbunda zikaze, zikorerwa mu gihugu cya Bulgaria, ziyongera kuzindi iki gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo giheruka kugura muri Uganda.
Kivuga ko RDC yatangiye kugura iz’imbunda ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uy’u mwaka, aho yatangiye igura imbunda zo mu bwoko bwa T-55 . Iz’imbunda zibifaru ngo zinjiye ku butaka bwa RDC binyujijwe ku cyambu cya Matadi giherereye mu majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’iki gihugu.
Ibifaru bikorwa mu buryo bugezweho, kandi bikozwe na Sosiyete yitwa Kintex yo mu gihugu cya Bulgaria, byitezwe ko bigomba gushyigikirizwa Regiment ya 16 ikoresha ibifaru mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda perezida Tshisekedi.
Mu mpera z’u mwaka w’ 2023 nibwo Kinshasa biciye muri Gen Raoul Nono Ponge usanzwe ari umuyobozi w’ungirije w’ibiro bya gisirikare muri perezidansi ya Congo yasinyanye amasezerano na Atanas Kyurkchiev usanzwe ari umuyobozi ushinzwe kugurisha imbunda hanze ya Bulgaria.
Ay’amasezerano y’imyaka itatu afite agaciro ka $ miliyoni 78. Usibye ibifaru, Kintex kandi yohereje muri RDC abatekinisiye 60 mu rwego rwo gusana imodoka z’intambara za FARDC zashaje, zirimo ibifaru bya T-55 birenga 10 ndetse n’imodoka zo mu bwoko bwa BMP-1.
Iriya Sosiyete yo muri Bulgaria yahawe iki kiraka cyo gusana imodoka z’intambara, nyuma y’uko Sosiyete yo muri Ukraine yitwa Ukroboronprom mu busanzwe cyakoranaga na RDC inaniwe kohereza ibikoresho byo kuzisana, kubera intambara Ukraine irimo n’u Burusiya.
Binavugwa kandi ko leta ya Kinshasa yategetse iriya Sosiyete kugeza kuri FARDC izo mbunda zikomeye zirimo izo mu bwoko bwa AR-M1 na AR-M2(izi ni version nshya ya Kalashnikov, AK -47), izo mu bwoko bwa LMJ, ibisasu bya grenades zo mu bwoko bwa AGS-30 na Mortier kuva kuri 60 kugeza kuri 82 mm.
Iz’i mbunda zibifaru FARDC yaguze mu Burayi ziyongera ku bifaru birenga 100 byo mu bwoko bwa streit, yaguze muri Uganda. Ni ibifaru bisanzwe biteranywa n’ishyami ry’ubucuruzi ry’igisirikare cya Uganda.
Uretse iz’i mbunda Kinshasa yaguze zo muri Bulgaria, bivugwa kandi ko yanasinyanye amasezerano ya $ miliyoni 64 n’ikigo cyitwa Prvi Partizan cyo muri Serbia ngo kiyigezeho amasasu.
MCN.