Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo n’umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo basabwe kuja kuba i Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni bikubiye mu ibarua yanditswe na Sosiyete sivile y’i Goma, bandikira ubutegetsi bwa Kinshasa, m’urwego rwo kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibisabwa na Sosiyete sivile yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, babisabye mu gihe imirwano ikomeje kuja imbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ari nako ingabo za General Sultan Makenga zikomeje gutsinda FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi na SADC.
Iyo barua igira iti: “Bwana nyakubahwa perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ukaba n’umugaba mukuru wikirenga w’ingabo za FARDC, turasaba ko wohereza vuba minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo, n’umugaba mukuru w’Ingabo za RDC, bakaza gutura muri Kivu y’Amajyaruguru kugeza aho intambara izarangirira.”
Ikomeza igira iti: “Nti byari bikwiye ko ingabo z’igihugu zitsindwa na M23. Ariko kandi hagomba no kuba guhindura imirwanire y’igisikare cya FARDC, ibice byose bigenzurwa na M23 bikagaruka mu maboko y’ingabo za leta ya Kinshasa. Turasaba kandi ko urwego rw’u butasi muri FARDC, rwisubiraho, rugakora ibishoboka byose bagafata amakuru ahagije ku mwanzi kugira ngo habeho ku muhashya.”
Sosiyete sivile yanibukije ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ko abaturage bo mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC ko burimunsi bari gukangurirwa kuyoboka M23 na Alliance Fleuve Congo.
Bityo ko bishobora kuzazana ingaruka ku baturage baturiye ibyo bice byo mu Burasirazuba bwa RDC, ahari bashobora kuziyunga n’inyeshamba.
Muri iyo barua kandi ivuga ko imyitwarire y’igisikare cya FARDC ishobora kuzagira ingaruka mbi ku bufatanye bw’abasevile n’abasirikare kubera Ibibazo by’u mutekano muke.
Ndetse iy’i Sosiyete sivile iribaza ikibura kugira ngo leta ya Kinshasa imareho intambara.
Aha bagize bati: “Leta ya Kinshasa y’aba yaragurishije u Burasirazuba bwa RDC! Habura iki ngo Guverinoma irangize intambara imaze imyaka myinshi muri iki gihugu?”
Sosiyete sivile, yanenze igisirikare cya Congo guhunga nta mirwano yigeze iba, bikitwa “repli strategique,” bavuze ko umwami wa Cheferie ya Bwito, bwana Kikandi lll, ko yahamije ko M23 y’injiye muri ibyo bice basanga ingabo za RDC zahunze mu byo bise ko birinze ko haribyinshi byari kwangirika(repli strategique).
Uru rwandiko barwanditse mu gihe mu minsi itarenze irindwi M23 y’igaruriye ibice byingenzi birenga icumi, harimo Nyanzale, ifite uduce tubonekamo amabuye y’agaciro, hari Rwindi akarere karimo parike ya Virunga ndetse n’ibindi bice byinshi bikungahaye ku burobyi.
MCN.