Igisirikare cya RDC kiravugwamo ubujura bukomeye.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu Yaruguru, bwagaragaje abantu benshi bashinjwa gukora ubujura kandi muri bo biganjemo abo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje nibwo aba bantu bafashwe ubwo hakorwaga umukwabo wiswe “Road Bloc.”
Muri aba bafashwe harimo abasirikare b’iki gihugu n’abandi babasivili basanzwe bakorana byahafi n’igisirikare kandi bibisha imbunda bahabwa n’izo ngabo za FARDC.
Mu kwiba byavuzwe ko bashimuta abantu ndetse no gusahura ibyo baba basanze mu mago.
Komiseri wa Polisi, Kapend Kamand Faustin umuyobozi w’umujyi wa Goma yavuze ko hafashwe imbunda zirimo iyitwa pkm, AK-47 n’amasasu.
Yanahamije ko abasirikare bafatiwe muri ibyo bikorwa bajanwe mu rwego rubagenzura i Goma. Tariki ya 04/10/2024 umuryango Asbl Uwema, ukorera i Goma ukaba uharanira uburenganzira bw’abagore wagarageje ko mu bikorwa by’ubujura bigera kuri 20 byahitanye abantu 11.
Uyu muryango uvuga ko ukwezi kwa Cyenda kwabayemo ubwicanyi bwinshi kuruta ukwa munani.
MCN