Ingabo za SADC zikomeje guha imyitozo ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, mu rwego rwo kugira ngo barwanye M23.
Ni mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, abasirikare b’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bariguhererwa inyigisho zigamije gukomeza icyo gisirikare mu buryo bwo kugira bahashye abarwanyi ba M23.
Ku mbuga nkoranya mbaga hari kwerekwanwa n’amashusho agaragaza ingabo ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC,’ bari gutoza FARDC kurasa ibibumda biremereye, ndetse bari gukora n’indi myitozo ya gisirikare itandukanye.
Ingabo zo mu muryango
ugamije iterambere ry’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, abo hereje mu Burasirazuba bwa RDC, bagizwe n’ingabo za Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Ubutumwa bwatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa SADC, yavuze ko “ingabo za SADC ziri gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, imyitozo igamije guhashya umutwe wa M23.”
Ubwo butumwa buvuga kandi buti: “Nka bimwe mu bikubiye mu butumwa bwa SAMIDRC, bari guha imyitozo ingabo za FARDC mu bikorwa bitandukanye.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko “iy’imyitozo igamije kuzamura urwego mu mirwanire ndetse n’imikoranire ya SADC.”
Ubutumwa bwa SADC muri RDC, bunashigikiwe n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, ninyuma y’uko uyu muryango utangaje ko ingabo za SADC zigomba guhabwa Ubufasha mu ntambara bahanganyemo na M23.
Kimweho mu Cyumweru gishize hari havuzwe ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo za SADC, muri icyo gihe bya vuzwe ko hagaragaye n’abamwe mu basirikare ba SADC bari guhungira i Bukavu, k’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ayo makuru yavuga ko SADC ishinjwa gutererana FARDC ku rugamba, bigatuma M23 ikomeza kwigarurira indi mijyi, nka Nyanzale, Rwindi n’ahandi.
Hagati aho ubwoba nibwinshi ku baturage baturiye intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko bashinje igisirikare cya Congo guhunga mu mijyi imwe n’imwe mu gihe M23 ibigeze hafi aho.
Muri imwe mijyi bivurwa ko FARDC yayihunze imirwano itaraba, hari Rwindi, Somikivu, Vitshumbi n’abandi.

MCN.