Igisirikare cya Ukraine cyababaje bikomeye ubutegetsi bw’uburusiya.
Aya makuru avuga ko ingabo za Ukraine ko zasenye iteme ry’ingenzi ryo ku ruzi rwa Seym, mu Burusiya mu gihe n’ubundi n’ibitero bitoroheye ubu butegetsi bwa Vladimir Putin w’iki gihugu cy’u Burusiya.
Abategetsi bo mu Burusiya babwiye bimwe mu bitangaza makuru byo muri iki gihugu no hanze yacyo ko operasiyo y’ingabo za Ukraine yatumye tumwe mu turere tw’igihugu cyabo turi gutinywa kugerwamo ahanini ngo uduce twegereye umujyi wa Glushkovo.
Iryo teme ryasenywe, ryakoreshwaga n’u Burusiya mu kugeza ibikoresho ku basirikare babwo ndetse ngo isenywa ryaryo rishobora kubangamira ibikorwa by’u Burusiya.
Perezida wa Ukraine Zelensky yavuze ko ingabo zabo ziri kongererwa imbaraga zikomeye ziherereye mu bice bya Kursk aho ziheruka gufata mu gace ku Burusiya.
Yanavuze kandi ko ubutaka ingabo ze zigaruriye mu Burusiya ari ikigega cy’ingurane, yumvikanisha ko bushobora guhererekanywa n’u Burusiya na bwo bugatanga uturere bwigaririye twa Ukraine.
Iki gitero cya Ukraine gitunguranye cya mbukiranya imipaka cyatumye abantu barenga 120,000 bahunga bajya ahatekanye.
Ariko mu gihe Ukraine ivuga ko ikomeje gufata ubutaka, yakomeje kuvuga ko itifuza kwigarurira ubutaka bw’u Burusiya.
Umwe mu bategetsi ba Ukraine yavuze ko intego bashaka kugeraho muri iki gitero bagabye mu Burusiya, barashaka ko bajya mu biganiro n’u Burusiya.
Nk’uko yakoresheje urubuga rwa x, yagize ati: “Mu karere ka Kursk, dushobora kubona neza ukuntu igikoresho cya gisirikare kirimo gukoreshwa neza mu kumvisha u Burusiya kwinjira mu nzira iboneye y’ibiganiro.”
Yongeye ko Ukraine ishoboye “uburyo bw’ingirakamaro bwo guhatira u Burusiya kujya mu biganiro.”
Ku munsi w’ejo hashize, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine Oleksandr Syrsky, yavuze ko icyo gitero cyateye indi ntambwe.
Yanavuze kandi ko afite icyizere ko gufata imfungwa nyinshi ku rugamba mu cyaro cya Mala Loknya, kiri mu ntera y’ibirometro hafi 13 uvuye ku mupaka.
Mu gihe gutera intambwe kwa Ukraine gukomeje, abategetsi bo mu karere ka Belgorod mu Burusiya gahana imbibi na Ukraine, bavuze ko guhera ku wa mbere w’i Cyumweru gitaha, bazatangira guhungisha abatuye mu byaro bigera kuri 5.
Ariko kandi, mu gihe Ukraine ikomeje kwinjira imbere ku butaka bwo mu Burengerazuba bw’u Burusiya, abasirikare b’u Burusiya na bo bakomeje gutera intambwe mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Ku wa Gatanu, u Burusiya bwavuze ko ingabo zabwo zafashe umujyi wa Serhiivka.
Uko gutera intambwe kwa vuba aha gutumye u Burusiya burushaho kwegera umujyi wa Pokrvsk, ihuriro ry’ingenzi cyane ry’ibikoresho riri ku muhanda munini unyuzwamo ibikoresho by’ingabo za Ukraine mu rugamba rwo mu Burasirazuba.
Umujyi wa Pokrvsk uri mu majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’akarere ka Donetsk kigaruriwe n’u Burusiya, karashweho na Ukraine guhera ku wa Gatanu mu gitondo, bituma abasivile benshi bakomereka.
Umuyobozi waka karere, ku wa Kane yatanze ubutumwa bushishikariza abaturage guhunga, ni mu gihe ingabo z’u Burusiya zarimo zisatira byihuse ibice byo mu nkengero zo muri ibyo bice.
MCN.