Igisirikare cy’u Burundi cyashinjwe gushimuta Abanyamulenge, kibajyana mu mutwe wa Gumino urwanya Twirwaneho na M23
Amakuru yizewe aturuka mu bantu ba hafi y’impunzi zo mu nkambi ya Nyenkanda, mu ntara ya Ruyigi mu Burundi, yemeza ko Abanyamulenge batanu bashimuswe n’abasirikare b’u Burundi, bajyanwa ku ngufu mu misozi y’i Mulenge muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho bashyizwe mu mutwe wa Gumino ukorana n’igisirikare cy’u Burundi n’icya RDC kurwanya umutwe wa MRDP-Twirwaneho na M23.
Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, imodoka y’igisirikare cy’u Burundi yaje iparika hafi y’inkambi ya Nyenkanda, ihita itwara abagabo batanu barimo abakuze babiri n’abahungu batatu bakiri bato.
Aba bagabo bajyanywe banyuze mu kigo cya gisirikare cya Kayongozi, nyuma bahuzwa n’Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka rya CNDD-FDD rukunze kugarukwaho mu bikorwa bijyanye no guhungabanya umutekano.
Kimwecyo kugeza ubu, ntacyo ubuyobozi bw’u Burundi buratangaza kuri aya makuri, kandi nta tangazo rigufi ryasohowe na HCR cyangwa izindi nzego za Leta zirebana n’impunzi.
Nyuma yo kunyuzwa muri Kayongozi, bafashijwe kwinjira muri Congo, bajyanwa mu bice bya Bijombo, ahabarizwa umutwe wa Gumino uyobowe na Muningantama Kiyana, ni mu gihe hari undi mutwe wa Gumino uyobowe na Shyaka Nyamusaraba.
Abanyamulenge baduhaye aya makuru bavuga ko igikorwa cyo kujyana aba Banyamulenge mu mutwe wa Gumino kigamije kubakoresha mu mirwano yo kurwanya MRDP-Twirwaneho na M23, imitwe yombi igenzura ibice bya Mikenke, Minembwe, Rurambo, na Rugezi.
Bavuga kandi ko iki gikorwa cyakozwe mu bufatanye n’abanyamulenge babiri batuye mu Burundi, barimo Byiringiro Robert na Gasita, basanzwe bakorana bya hafi n’aba bayobozi ba Gumino.
Bagasaba ko aba bantu bagarurwa mu miryango yabo cyangwa bagashyirwa mu bikorwa bigamije amahoro aho gukoreshwa ku ngufu mu bikorwa bya gisirikare.







Harya kiracyar’igisirikare cg nikijenesi?