Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), kirahakana ibirego gishinjwa na Twirwaneho y’abaturage bo mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ninyuma y’uko Twirwaneho isohoye itangazo ribashinja kugaba ibitero ku itariki ya 02 na 06 z’ukwezi kwa Gatatu, uy’u mwaka bigamije gusenyera abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, baturiye ibice byo ku Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira.
Itangazo rya Twirwaneho rya vugaga ko igitero cyo ku itariki ya 02/03/2024, cy’Ingabo z’u Burundi ko cyagabwe mu Muhana w’Abanyamulenge wa Kirumba, mu gihe icyo ku itariki ya 06/03, cyagabwe i Nyawaranga, agace kari hagati ya Bijabo na Kirumba, muri village ya Gashigo, gurupema ya Bijombo, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Iri tangazo rya Twirwaneho rikavuga ko ingabo z’u Burundi zigomba kwitandukanya nubugome bukorwa n’igisirikare cya FARDC ku Banyamulenge, ni mu gihe ibyo bitero Ingabo z’u Burundi zabikoze bafatanije n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo(Maï Maï).
Ibi igisirikare cy’u Burundi, cyabiteye utwatsi, ni mu itangazo cyashize hanze, ku mugoroba wo k’uwa Kane, tariki ya 07/03/2024, riteweho umukono na Brig. General Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi.
Iryo tangazo rigira riti: “Urwego rw’i gisirikare cy’u Burundi, rwibukije ko abasirikare b’u Burundi boherejwe mu Burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kugarura amahoro n’u mutekano, kandi bakaba bakoresha ubumenyi, ubuhanga n’amategeko by’u mwuga wa gisirikare, ubutumwa igihugu cyaboherejemo, bubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu. Abo basirikare ntibashobora na gato gukora igikorwa gihutaza ubwo burenganzira.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “igisirikare cy’u Burundi cyamaganye cy’i vuye inyuma ibinyoma bidafite ishingiro bivugwa mu itangazo rya Twirwaneho, aho bashinja ingabo z’u Burundi kugaba ibitero bishingiye ku bwoko.”
Itangazo ry’i gisirikare cy’u Burundi risoza rivuga ko “Twirwaneho nta kindi igamije uretse gusiga icyaha igisirikare cy’u Burundi.”
Leta y’u Burundi yohereje abasirikare bayo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu ibanga rikomeye, ku bw’umvikane bwa perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye. Ay’amasezerano akomeye, bamwe mu banyekongo basaba ko Tshisekedi agomba kuyasobanura.
Usibye Twirwaneho ishinja ingabo z’u Burundi kwica Abanyamulenge(Tutsi), na M23 igize igihe ishinja izi ngabo kuba inyuma y’u bwicanyi bukorerwa abasivile ahanini bo mu bwoko bw’Abatutsi, bo mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.