Igisirikare na Polisi bya Repubulika ya demokarasi ya Congo, byibukijwe inshingano zabo zo kwihesha agaciro no kurinda umutekano w’igihugu cyabo.
Ni bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, General Christian Tshiwewe, ubwo yari mu kiganiro mbwirizamuco, cyabaye kuri uyu wa mbere; kibereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
General Christian Tshiwewe Songesa yafashe ijambo maze atanga umuco ku ngabo na polisi ingendo bagomba kugaragariza abenegihugu.
Yagize ati: “Ba polisi namwe basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, twese hamwe dufite inshingano zokubaha imyambaro twambara. Tugomba kubahiriza inshingano zacu, zo kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu, kurinda abaturage n’imitungo yabo.”
Yashimangiye ibi agira ati: “Intego yacu ni ukutazigera duhemukira igihugu cyacu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Papa wacu ni perezida wa Repubulika witwa Félix Antoine Tshisekedi. Mama wacu ni iki gihugu cya RDC. Ntabwo tugomba guhemukira icyivugo cyacu.”
Ibi abivuze mu gihe ingabo za FARDC zishinjwa kwica no guhohotera abaturage, ndetse no gusahura imitungo yabo, mu mujyi wa Goma, aho mu minsi icumi nine ishize, hamaze gupfa abantu berenga 15. Aba bishwe na Wazalendo kubufatanye n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko bigize igihe bitangazwa aho hari n’abasirikare ba FARDC baheruka gukatirwa urwo gupfa nyuma y’uko bari bishe abaturage i Goma.
Ni mu gihe kandi umwaka ushize igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo na Polisi cyishe abaturage babarirwa 151 mu mujyi wa Goma, nyuma y’uko abo baturage bari bakoze imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ingabo z’u muryango w’Abibumbye n’ingabo za EACRF zari muri icyo gihugu mu butumwa bwo ku bungabunga amahoro n’umutekano.
Ubwo bwicanyi bwakozwe ku itariki ya 30/08/2023.
Byibutsa kandi ko igisirikare cya Congo cyararebereye, Inka ibihumbi amagana by’Abanyamulenge binyagwa na Maï Maï, iki gisirikare ntikigire icyo gikora.