Igitaramo cy’amateka: Stade yo mu Bufaransa Fally Ipupa yayujuje yose mbere y’uko igitaramo nyirizina kiba
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Fally Ipupa, yongeye kwerekana ubudahangarwa bwe mu muziki mpuzamahanga nyuma yo kuzuriza amatike yose y’igitaramo cye cya Stade de France, mu gihe hakiri amezi agera kuri 6 n’igice ngo igitaramo kibe, kuko biteganyijwe ko kizaba tariki ya 2/05/2026.
Iki gitaramo, gitegerejwe n’abafana bazaturuka impande zose z’isi, kizaba ari kimwe mu birori bikomeye mu mateka ye, kuko kizizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze mu muziki kuva yatangira nk’umuhanzi w’umwuga. Gukora iki gikorwa muri Stade de France — kimwe mu bibuga bikomeye kandi byubahwa ku rwego rw’isi — byahise byuzuza amateka mashya mu rugendo rwe.
Ku rwego mpuzamahanga, Fally Ipupa abaye umuhanzi wa kabiri ku isi ushoboye kuzuza Stade de France mu gitaramo cye bwite, nyuma ya Maître Gims, undi muhanzi ukomeye waturutse mu gace kamwe ka Afurika.
Abasesenguzi b’u muzika bavuga ko kuba amatike yarashize hakiri kare ari ikimenyetso cy’ubwamamare bwe bukomeje kwiyongera, ndetse n’uruhare rukomeye afite mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Abakunzi ba Fally Ipupa biteze iserukiramuco rihambaye rizarangwa n’imikorere iri ku rwego rwo hejuru, inganzo yihariye ndetse n’udushya twateguwe mu rwego rwo kwishimira imyaka 20 y’umuziki we.






