Igitero cya Drone ya FARDC mu Minembwe Cyibasiye Umuhana utuwe n’Abanyamulenge
Amakuru aturuka mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagabye igitero cya drone cyatewe n’ibisasu mu muhana utuwe n’Abanyamulenge, bigasenya ibikorwa remezo ndetse bigakomeretsa abasivile.
Nk’uko aya makuru abivuga, iki gitero cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24/01/2026. Abaturage bo muri Minembwe bavuga ko drone itagira umupilote yateye ibisasu mu muhana wo kwa Chef Rutaganda, ahantu hatuwe n’abaturage basanzwe.
Umwe mu baturage bahatuye yabwiye Minembwe Capital News ko iryo raswa ryibasiye inzu ya Mutwa wo kwa Chef Rutaganda, aho ngo hari harimo abana babiri baryamye. Yagize ati:
“Drone yarashe inzu ya Mutwa wo kwa Chef Rutaganda. Muri iyo nzu hari harimo abana babiri baryamye, bagiraihungabana, bityo bahita bajyanwa kwa muganga.”
Amakuru kandi avuga ko icyo gitero cyasenye amazu agera kuri ane, amwe muri yo agahinduka umuyonga, bigasiga imiryango myinshi nta cyo yitwaje.
Si muri uwo muhana gusa honyine byabereye, kuko abaturage bavuga ko no mu masaha ya mu gitondo cya kare cyo kuri uyu munsi, iyo drone yateye ibisasu ahitwa Point Zero no mu gace ka Mukoko, mu nkengero za centre ya Minembwe.
Ibi bibaye mu gihe umunsi wabanje, ku wa Gatanu tariki ya 23/01/2026, ingabo za FARDC zifatanyije n’abambari bazo barimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR, zari zagabye ibitero kuri Point Zero. Icyakora amakuru avuga ko umutwe wa Twirwaneho ugenzura ibyo bice, waje gusubiza inyuma ibyo bitero.
Ibi bitero bikomeje guteza impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivile bo muri Minembwe, aho abaturage basaba ko harindwa ubuzima bw’inzirakarengane n’ibikorwa remezo byabo, ndetse hakabaho iperereza ryigenga ku ngaruka z’ibi bitero bya drone ku baturage.





