Igitero cya gisirikare cy’i ngabo z’u Burundi mu Bijabo.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini rigwiriyemo ingabo z’u Burundi zagabye igitero mu ishyamba rya Bijabo.
Bijabo ni ishyamba riri mu mashyamba manini mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’amajyepfo.
Guhera isaha ya saa moya z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26/05/2025, ni bwo ririya huriro ry’ingabo zirimo iz’u Burundi zagabye igitero muri icyo gice cya Bijabo.
Amakuru aturuka yo avuga ko imbunda ziremereye n’izoroheje, zirikumvikana mu buryo budasanzwe, kuburyo n’abari mu Mikenke bumva urusaku rwazo.
Umutangabuhamya yagize ati: “Ego nukuri muri Bijabo batewe n’ingabo z’u Burundi. Ubu urusaku rw’imbunda ni rwinshi.”
Hari amakuru avuga ko iri shyamba rishobora kuba ryarimo abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, nubwo ntacyo iyi mitwe ibiri irabivugaho kugeza izi saha.
Kimweho mu myaka yashize abo barwanyi bigeze kuyishingamo ibirindiro, ariko baza kiyivamo ubwo bafataga centre ya Minembwe tariki ya 21/02/2025.
Ku rundi ruhande, andi makuru avuga ko izi ngabo zagabye igitero muri Bijabo, zitayinjiyemo hubwo ko ziri guteragura ibisasu mu nkengero zayo, ni mu gihe irishyamba rigoye kurirwaniramo, ndetse ko bitanashoboka kugira ngo riberemo imirwano.
Igitero kuri Bijabo, kivuzwe mu gihe ku munsi w’ejo hari amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi n’iza FARDC ndetse na FDLR na Wazalendo ko bari gutegura kugaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge mu Mikenke na Rugezi.
Ni amakuru yanavugwa ko ibyo bitero izi ngabo zenda kubikora ziturutse ku Ndondo ya Bijombo n’i Baraka.
Iri shyamba rivugwamo imirwano riherereye mu birometero bike uvuye muri centre ya Mikenke, rikaba kandi hafi n’umuhana wa Kamombo ugenzurwa na Twirwaneho n’uwa Nyamara. Mu busanzwe ribarizwa mu gice cyo mu Cyohagati muri teritware ya Fizi.