
I Biraro by’inka za Banyamulenge i Kalemi byagabweho igitero gihitana umwungeri n’Inka imwe iranyagwa izindi zitatu zirakomereka.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 10/07/2023, saa 12:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I Kalemi homuntara ya Tanganika, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, i Biraro by’inka za Banyamulenge by’agabweho igitero. N’igitero cyagabwe n’umutwe wa Mai Mai bomubwoko bwa Batwa.
Iki gitero nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News, nuko cyagabwe kukiraro cyu Mugabo w’u Munyamulenge witwa Shabutwa, usanzwe atuye muri leta z’Unze Ubumwe Za Amerika akaba yarafite inka ze i Kalemi homuntara ya Tanganika. Iz’inka za Shabutwa zarimo Abungeri bakomoka mubwoko bwa b’Anyamulenge, umwe murabo bungeri niwe wishwe arashwe.
Ni igitero cyari Kiyobowe na Mai Mai ya Batwa, aho bakigabye nahakunzwe kwitwa kuri 85km homuri Axe ya Nyunzu. Mumakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko aba Batwa babashe kunyaga Inka imwe(1), izindi zitatu(3) zikomeretswa zirashwe niyo Mai Mai y’a Batwa.
Aba ba Mai Mai ba Batwa , n’inshuro ninshi zirenga ibihumbi bashinjwa kwica nokunyaga Inka z’Abanyalulenge ndetse nokuziba, ibi babikora leta ya Republika ya Democrasi ya Congo, irebera . Ibi bitero bikaba byaratangiye ahagana mumwaka wa 2004 kugeza uyumunsi.
Abanyamulenge bamaze kwicwa n’a Batwa nkuko tubikesha bwana Zachee wahabaye kuva mumwaka wa 2000 kugeza 2018, yabwiye Minembwe Capital News ko bakabakaba 200, aba bose bagiye bicwa barashwe ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo zirihafi ndetse na Polici ya Congo itari kure.