Igitero cya Ukraine gikaze cyasize gisenye ibikorwa remezo by’u Burusiya
Igisirikare cya Ukraine cyakoze igitero cyo mu kirere karahabutaka mu Burusiya, birangira gisenye inganda zitunganya amashanyarazi.
Iki gitero cyakozwe mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 06/10/2025.
Urwego rwa Leta y’u Burusiya ruyobora inganda zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nucleaire, rwemeje aya makuru ruvuga ko drones za Ukraine zasenye uruganda rw’amashanyarazi rwa Novovoronezh.
Ruvuga kandi ko ibyo bitero byageze ku cyumba cy’imashini itanga amashanyarazi kuri stasiyo ya Novovoronezh Nuclear Power Plant. Ariko kandi ruvuga ko ibyo bitero bitangije cyane.
Rukomeza ruvuga kandi ko imirimo y’iki kigo yakomeje, gusa hasigara ikimenyetso cyerekana aho drone yanyuze.
Uru rwego rwa Leta rwasobanuye kandi ko iki gitero ari icy’agasuzuguro ku Burusiya, nyuma yo kugerageza gutera ikigo cya Kursk na Smolensk Nuclear Power Plant.
Umukuru w’iki gihugu cy’u Burusiya, Vladimir Putin yavuze kuby’iki gitero, avuga ko Ukraine iri gukinira ku muriro igaba ibitero ku bikorwa bya kirimbuzi by’u Burusiya, ayibutsa ko na yo ifite ibigo bikora amashanyarazi kandi bigikora.