Igitero cyazindutse kigabwa ku Banyamulenge cyasubijwe inyuma, ariko abakogabye bagaragaje ahandi bashaka gutera.
Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muciswe Wazalendo yazindutse igaba igitero mu nkengero za centre ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, maze iza gusubizwa inyuma n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Ahagana igihe cya samoya z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/08/2025, ni bwo Wazalendo yagabye igitero mu gace kamwe gaherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe ugana mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwayo.
Amakuru agaragaza neza ko agace kagabwemo igitero ni aka k’Irumba, ariko nyuma, Twirwaneho na M23 byakerekejemo, maze biha isomo Wazalendo.
Uwaduhaye ubuhamya yagize ati: “Twirwaneho na M23 bihaye isomo rikomeye Wazalendo yari yagabye igitero ku Irumba. Ubu bahunze bageze mu bice by’Epfo bigana i Lulenge.”
Kimwecyo, aka kanya abandi Wazalendo bari kurangizwa mu Rugezi, basa nk’abashaka kugaba ibitero nubwo batararasa.
Umwe uherereyeyo yagize ati: “Mu Rugezi turi kurangiza bwa Mai Mai, ariko ntabwo burarasa. Turaguma tubaneke.”
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa karindwi, Wazalendo nabwo yagabye igitero kwa Sekaganda no ku Kivumu uduce turi mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe, icyo gihe nabwo Twirwaneho na M23 byagisubije inyuma, gusa ibitungwa birimo intama n’ihene byakinyagiwemo.
Nubwo centre ya Minembwe irimo ituze n’amahoro kuva Twirwaneho yayigarurira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ariko inkengero zayo ziracyagaragaramo Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro uwa FDLR na Wazalendo.
Rimwe na rimwe iyi mitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana byahafi n’Ingabo z’u Burundi n’iza RDC, ihungabanya umutekano wa baturage, ndetse kandi ikabakumira gukora ibikorwa bibateza imbere, nko kubabuza guhinga no kuragira Inka zabo n’ibindi.