Igitero cy’Indege za Israel i Tehran Cyavuzweho Gukora ku Biro bya Koreya ya Ruguru
Mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, amakuru mashya aravuga ko igitero cy’indege za Israel cyabereye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, cyangije inyubako ya ambasade ya Koreya ya Ruguru.
Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10/03/2026, aho ibitangazamakuru bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga n’urubuga rwa RKM News byatangaje ko mu bitero by’indege byari bigamije ibikorwaremezo bya gisirikare bya Iran, hari ibisasu byaguye hafi y’inyubako ya ambasade ya Koreya ya Ruguru iherereye i Tehran.
Icyakora, kugeza ubu aya makuru ntaremezwa n’ibitangazamakuru bikomeye mpuzamahanga cyangwa inzego za leta zirebwa n’iki kibazo, zirimo Reuters, CNN, BBC cyangwa igisirikare cya Israel (IDF).
Nubwo bimeze bityo, amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi avuga ko Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yatangaje ko igihugu cye kigiye gufata “ingamba zikwiye” mu gihe ibitero bya Israel bikomeje gukaza umurego muri Iran.
Koreya ya Ruguru na Iran basanzwe bafitanye umubano wa hafi mu bya dipolomasi n’umutekano kuva mu myaka ya 1980. Mu gihe cy’intambara ya Iran na Iraq (1980–1988), Koreya ya Ruguru ni imwe mu bihugu byafashije Iran mu bijyanye n’ibikoresho bya gisirikare n’ikoranabuhanga ry’intwaro.
Uyu mubano wakomeje no mu myaka yakurikiyeho, aho ibihugu byombi byagiye bishinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gukorana mu bijyanye n’ikorwa n’igeragezwa ry’ibisasu bya misile n’indi mishinga ifitanye isano n’intwaro zikomeye.
Ni muri urwo rwego Koreya ya Ruguru yakunze kwamagana ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran, ivuga ko ari “ubushotoranyi n’igitero kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.”
Iyi ntambara iri kuba ubu yatangiye gukaza umurego tariki ya 28/02/2026, ubwo Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabaga ibitero bikomeye ku birindiro bya gisirikare bya Iran i Tehran no mu bindi bice by’igihugu.
Amakuru yatangajwe muri icyo gihe yavugaga ko muri ibyo bitero hapfuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, ibintu byatumye umwuka w’intambara ukomeza kuzamba mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Kuva icyo gihe, ibitero byakomeje kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare, ububiko bwa peteroli n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi mu murwa mukuru Tehran.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko niba byemejwe ko ambasade ya Koreya ya Ruguru yangijwe n’ibi bitero, bishobora kongera gukaza umwuka mubi hagati ya Koreya ya Ruguru n’ibihugu bishyigikiye Israel, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasade z’ibihugu mu mahanga zifatwa nk’ubutaka bw’igihugu cyazishinze, bityo kuzibasira bishobora gufatwa nk’igikorwa gikomeye mu mategeko mpuzamahanga.
Nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza niba inyubako ya Koreya ya Ruguru yangiritse koko, impande zitandukanye zikomeje gukurikirana iby’iki kibazo, mu gihe amahanga ategereje amakuru yizewe atangwa n’inzego zemewe.
Iyi ntambara iri kubera muri Iran ikomeje gutera impungenge amahanga menshi, kubera ko ishobora gukurura ibindi bihugu bikomeye ku isi bikinjira mu makimbirane, bigatuma umutekano w’akarere n’uw’isi muri rusange urushaho guhungabana.






