Igitero cy’ingabo za Israel mu Ntara ya Gaza, cyahitanye abantu benshi kandi bo mu muryango umwe.
Ni igitero ingabo za Israel za koze cyo mu kirere mu Ntara ya Gaza, kikaba cyasize gihitanye abantu 18 bakomoka mu muryango umwe.
Iki gitero, Ingabo za Israel zakigabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17/08/2024, kandi gikorwa mu gihe hari icyizere ko Israel yakumvikana n’abo bahanganye, nk’uko abahuza barimo babigerageza.
Binavugwa kandi ko iki gitero kocyasize gisenye inzu n’ububiko bwari buyegereye bucumbitsemo abarenga 40 bakuwe mu byabo n’intambara mu marembo y’umujyi wa Zawaida, inkomere zihita zijyanwa mu bitaro bya Al-Aqsa Martyr Hospital mu gace ka Deir al-Balah.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko mu bahitanywe n’iki gitero harimo Sami Jawad al-Ejlah wajyaga akorana n’ingabo za Israel mu kugemura inyama n’amafi muri Gaza. Harimo kandi abagore be babiri, abana babo 11 bafite imyaka iri hagati y’ibiri na 22, nyirakuru w’aba bana n’abandi batatu bo mu muryango wabo.
Ingabo za Israel zatangaje ko iki gitero cyagabwe ku nyubako z’abaterabwoba ziri mu mujyi rwagati wa Gaza, aho ibisasu bya rutura byarasiwe byerekeza kuri Israel mu byumweru bishize.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel Avichay Adraee, yatangaje ko abatuye mu gace ka Maghazi na bo bakwiye guhunga ngo kuko hari ibisasu byenda kuhaterwa.
Magingo aya abarenga 84% byabatuye muri Gaza bakuwe mu byabo n’intambara.
Abahuza muri iyi mirwano ishyamiranije Israel n’umutwe wa Hamas, barimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Misiri na Qatar bari basohoye itangazo bavuga ko nyuma y’ibiganiro by’iminsi ibiri bateganya gutegura ibirambuye byakubahirizwa mu bihe by’agahenge.
Kandi muri ibi biganiro hagamijwe ko hazasabwa Abanya-israeli bafashwe bugwate barekurwe, ndetse n’iyi ntambara imaze kugwamo abantu babarirwa mu bihumbi 40 birenga ihagarara, kugira ngo hanabashe gukurikiranwa icyorezo cy’imbasa cyatangiye kuboneka muri aka gace.
MCN.