Igitero gikaze cy’Ingabo za Israel cyahitanye abasirikare ba Libani.
Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 24/10/2024, igisirikare cya Israel cyagabye igitero mu majyepfo ya Libani kigwamo abasirikare batatu b’iki gihugu cya Libani. Iki gitero cyakozwe mu gihe u Bufaransa bwakiriye inama yo kwegeranya inkunga yo gufasha igisirikare cya Libani, ibonwa nk’ikintu gikenewe cyane mu buryo ubwaribwo bwose bwo gushakira umuti intambara iri hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah, binyuze muri dipolomasi.
Ni amakuru yatanzwe n’abashinzwe umutekano, aho bavuze ko abasirikare ba Libani bishwe ubwo barimo guhungisha abantu bakomeretse mu nkengero z’umudugudu wa Yater mu majyepfo y’igihugu. Bishwe saa kumi n’iminota 15 za mu gitondo, kw’isaha yo muri icyo gihugu.
Aka gace ni kamwe mu turere two ku mupaka, twakubiswe na Israel, mu bitero imazemo ukwezi byo kwihimura ku mutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani mu bushyamirane bwaturutse ku ntambara yo mu ntara ya Gaza.
Ibyo bibaye mu gihe abantu barenga 2.500 biciwe muri Libani n’abarenga miliyoni bateshwa ingo zabo, nk’uko Libani yabivugiye mu nama iri kubera i Paris mu Bufaransa. Ikaba ari inama igamije gukusanya imfashanyo y’ubutabazi no gushyigikira ingabo za Libani.
Minisitiri w’intebe wagateganyo wa Libani, Najib Mikati, yatangaje ko igihugu cye gishobora kohereza abasirikare 8.000 mu mugambi wo guhagarika imirwano, ariko asaba amahanga inkunga y’amafaranga n’imyitozo ya gisirikare.
Ku rundi ruhande, umutwe wa Hezbollah wavuze ko abarwanyi bawo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, basakiranye n’ingabo za Israel ku mupaka wa Libani mu mujyi wa Aita Al-Shaab, ariko ntabyinshi biramenyekana kuri iryo hangana.
MCN.