• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Igitero gikaze cy’Ingabo za Israel cyahitanye abasirikare ba Libani.

minebwenews by minebwenews
October 24, 2024
in World News
0
Igitero gikaze cy’Ingabo za Israel cyahitanye abasirikare ba Libani.
76
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igitero gikaze cy’Ingabo za Israel cyahitanye abasirikare ba Libani.

You might also like

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 24/10/2024, igisirikare cya Israel cyagabye igitero mu majyepfo ya Libani kigwamo abasirikare batatu b’iki gihugu cya Libani. Iki gitero cyakozwe mu gihe u Bufaransa bwakiriye inama yo kwegeranya inkunga yo gufasha igisirikare cya Libani, ibonwa nk’ikintu gikenewe cyane mu buryo ubwaribwo bwose bwo gushakira umuti intambara iri hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah, binyuze muri dipolomasi.

Ni amakuru yatanzwe n’abashinzwe umutekano, aho bavuze ko abasirikare ba Libani bishwe ubwo barimo guhungisha abantu bakomeretse mu nkengero z’umudugudu wa Yater mu majyepfo y’igihugu. Bishwe saa kumi n’iminota 15 za mu gitondo, kw’isaha yo muri icyo gihugu.

Aka gace ni kamwe mu turere two ku mupaka, twakubiswe na Israel, mu bitero imazemo ukwezi byo kwihimura ku mutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani mu bushyamirane bwaturutse ku ntambara yo mu ntara ya Gaza.

Ibyo bibaye mu gihe abantu barenga 2.500 biciwe muri Libani n’abarenga miliyoni bateshwa ingo zabo, nk’uko Libani yabivugiye mu nama iri kubera i Paris mu Bufaransa. Ikaba ari inama igamije gukusanya imfashanyo y’ubutabazi no gushyigikira ingabo za Libani.

Minisitiri w’intebe wagateganyo wa Libani, Najib Mikati, yatangaje ko igihugu cye gishobora kohereza abasirikare 8.000 mu mugambi wo guhagarika imirwano, ariko asaba amahanga inkunga y’amafaranga n’imyitozo ya gisirikare.

Ku rundi ruhande, umutwe wa Hezbollah wavuze ko abarwanyi bawo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, basakiranye n’ingabo za Israel ku mupaka wa Libani mu mujyi wa Aita Al-Shaab, ariko ntabyinshi biramenyekana kuri iryo hangana.

             MCN.
Tags: BatatuIsraelLibani
Share30Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza

IDF yateguje gukora ibitero karahabutaka kuri Gaza Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko zifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye no gusenya umujyi wa Gaza ugenzurwa n'abarwanyi bo mu...

Read moreDetails

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Tshisekedi mu mugambi wo guhindura itegeko nshinga rya RDC.

Perezida Tshisekedi mu mugambi wo guhindura itegeko nshinga rya RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?