• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 4, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 4, 2025
in Conflict & Security
0
Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

You might also like

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, zagabye igitero gishya mu Mikenke muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga,mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abagabye iki gitero mu Mikenke ahatuye Abanyamulenge batari bake, baturutse mu gace ka Ngezi na Marunde werekeza mu Gipupu ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.

Ahagana isaha ya saa mbiri n’igice zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 04/09/2025, ni bwo imbunda zatangiye kuvugira muri icyo gice.

Minembwe Capital News yabwiwe iti: “Mu Mikenke hatewe na Wazalendo, FDLR, FARDC n’Ingabo z’u Burundi. Zahateye, ziturutse mu Marunde no mu Ngenzi.”

Ariko uyu wahaga Minembwe Capital News aya makuru, hari aho yageze akoresha amarenga, kuko yagize ati: “Ntibiza kurohera adui, abashitsi baraye bageze mu Mikenke.”

Mu bundi buryo yavugaga abatabazi b’i Mulenge(M23) ko baraye bageze muri iki gice cyatewe, bivuze ko uyu mwanzi aza guhabwa amasomo, nk’uko Abanyamulenge bakunze kubivuga.

Ejo ku wa gatatu, na bwo kandi aha hagabwe igitero, kigabwa neza ku Bilalombiri no mu nkengero zayo, ariko mutwe wa Twirwaneho urwana ku Banyamulenge ugisubiza inyuma.
Bivugwa ko cyo cyahagabwe giturutse mu Rwitsankuku no kuri Point Zero.

Ibi bitero bikomeje kwibasira mu bice bituwe n’Abanyamulenge by’i Mulenge, mu gihe hagize iminsi havugwa ko u Burundi ku bufatanye na Leta y’i Kinshasa biri mu myiteguro ikomeye yo kurimbura aba Banyamulenge.

Hari n’amashusho yashyizwe hanze agaragaza abasirikare b’u Burundi bari kwambuka muri RDC, nyuma yo kwambuka bakerekeza mu misozi ya Fizi, Uvira na Mwenga.
Bakaba bagamije gusa kwica no kurimbura abatuye muri iyo misozi.

Ni muri urwo rwego rero, Twirwaneho ihangana n’iryo huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, kugira ngo irengere ubuzima bw’Abatutsi bicwa bazira uko baremwe.

Tags: Wazalendo
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b'ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane...

Read moreDetails

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma Ibitero by'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya...

Read moreDetails

Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye kwica abaho

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Amakuru y’ukuri y’abasirikare b’u Burundi bazamutse imisozi y’i Mulenge, aho bagiye  kwica abaho

Amakuru y'ukuri y'a basirikare b'u Burundi bazamutse imisozi y'i Mulenge, aho bagiye kwica abaho Nyuma y'aho bigize iminsi bivugwa ko ingabo z'u Burundi ziri koherezwa mu Burasirazuba bwa...

Read moreDetails

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP

RDC yahagaritse inkunga ku banyeshuri bigira mu bice byabohowe na AFC/M23/MRDP Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko yahagaritse inkunga ku banyeshure biga ku mashuri abanza aherereye mu...

Read moreDetails

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n’icyo MRDP yo irigukora

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Rugezi: Wazalendo bazindutse batera ibisasu, havuzwe n'icyo MRDP yo irigukora Ihuriro rya Wazalendo rizindutse ritera ibisasu mu duce two mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?