Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, zagabye igitero gishya mu Mikenke muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga,mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Abagabye iki gitero mu Mikenke ahatuye Abanyamulenge batari bake, baturutse mu gace ka Ngezi na Marunde werekeza mu Gipupu ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.
Ahagana isaha ya saa mbiri n’igice zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 04/09/2025, ni bwo imbunda zatangiye kuvugira muri icyo gice.
Minembwe Capital News yabwiwe iti: “Mu Mikenke hatewe na Wazalendo, FDLR, FARDC n’Ingabo z’u Burundi. Zahateye, ziturutse mu Marunde no mu Ngenzi.”
Ariko uyu wahaga Minembwe Capital News aya makuru, hari aho yageze akoresha amarenga, kuko yagize ati: “Ntibiza kurohera adui, abashitsi baraye bageze mu Mikenke.”
Mu bundi buryo yavugaga abatabazi b’i Mulenge(M23) ko baraye bageze muri iki gice cyatewe, bivuze ko uyu mwanzi aza guhabwa amasomo, nk’uko Abanyamulenge bakunze kubivuga.
Ejo ku wa gatatu, na bwo kandi aha hagabwe igitero, kigabwa neza ku Bilalombiri no mu nkengero zayo, ariko mutwe wa Twirwaneho urwana ku Banyamulenge ugisubiza inyuma.
Bivugwa ko cyo cyahagabwe giturutse mu Rwitsankuku no kuri Point Zero.
Ibi bitero bikomeje kwibasira mu bice bituwe n’Abanyamulenge by’i Mulenge, mu gihe hagize iminsi havugwa ko u Burundi ku bufatanye na Leta y’i Kinshasa biri mu myiteguro ikomeye yo kurimbura aba Banyamulenge.
Hari n’amashusho yashyizwe hanze agaragaza abasirikare b’u Burundi bari kwambuka muri RDC, nyuma yo kwambuka bakerekeza mu misozi ya Fizi, Uvira na Mwenga.
Bakaba bagamije gusa kwica no kurimbura abatuye muri iyo misozi.
Ni muri urwo rwego rero, Twirwaneho ihangana n’iryo huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, kugira ngo irengere ubuzima bw’Abatutsi bicwa bazira uko baremwe.