Igitero karahabutaka cya Israel muri Iran cyasize gikoze amateka akomeye.
Abayobozi b’Ingabo muri Iran baguye mu gitero gikomeye cyagabwe n’igisirikare cya Israel muri icyo gihugu.
Ni igitero Israel yagabye mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/06/2025, gisiga gihitanye abarimo n’umugaba mukuru w’Ingabo za Iran, Hossein Salami.
Amakuru avuga ko kiriya gitero ko cyahitanye abasirikare bakuru ba Irana ndetse n’abasivili bari aho ibyo byabereye.
Televisiyo ya Iran yatangaje ko umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Hossein Salami, Gholamali Rashid, wayoboraga ikigo cyitwa Khatam-Al Anbiya, Fereydoon Abbasi wari umuhanga mu bya nucleaire, akaba yarayoboye umuryango ushinzwe ingufu za nucleaire muri Iran, na Mohammad Mahadi Tehranchi na we wari umuhanga mu bya nucleaire yari no muri gahunda za Iran zo kugera ku ntwaro kirimbuzi, ni bo bahitanwe n’icyo gitero.
Abandi byemejwe ko bapfuye barimo Mohammad Baghei, umugaba mukuru w’Ingabo za Iran zirwanira ku butaka , na Ali Shamkhani, akaba yari umujyanama w’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Iran yahise inatangaje ko Israel igiye kubona igisubizo gikarishye.
Iki gihugu cyagabwemo icyo gitero, gishinja Leta Zunze ubumwe z’Amerika gushigikira Israel, ndetse kikavuga ko yayifashije cyane kugira ngo igabe iki gitero.
Ni mu gihe Leta Zunze ubumwe z’Amerika, mbere yuko iki gitero kigabwa muri icyo gihugu, yari yacyuye abakozi badakenewe cyane muri ambasade yayo iri muri Irak. Ubundi kandi perezida Donald Trump yari yatangaje ko mu gihe Israel yotera Iran hashobora kubaho kwihimura kubikorwa bya Amerika biri mu karere Iran iherereyemo.
