Igitero kidasanzwe cyangirije ibibuga by’indege byo mu Ntara ya Kivu Yaruguru, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ukuva ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 10/07/2024, kugeza uyu munsi ku wa Kane indege ntiziva i Goma ngo zibe zaja i Butembo na Beni; bikavugwa ko ibi bibuga by’indege bya gabweho igitero cyo mu buryo bw’ikorana buhanga.
Nk’uko bivugwa n’uko indege zagize ikibazo cyo kugenda, amakuru ava muri ibyo bice akavuga ko abapilote bamenyereye ziriya nzira aribo bari kugenda bakoresheje ubundi buhanga butari ubwo gukoresha GPS.
Abanyamakuru bo muri ibyo bice bavuga ko umutwe wa M23 ariwo waba waragabye igitero ukoresheje ikorana buhanga ridasanzwe, ryangiriza system ya GPS ku gice cya Goma-Beni na Butembo.
Sosiyete y’indege ya Goma-Beni na Butembo, yatangaje ko yahagaritse ingendo z’indege.
Ati: “Twahagaritse by’agateganyo ingendo z’indege zerekeza Goma-Butembo, kubera ko indege mu kururuka biri kugora. Turatekereza ko GPS yavangiwe mu bice bimwe byo muri Grand-Nord biri kuberamo intambara ya Kivu y’Amajyaruguru.”
Ariko kugeza ubu ntacyo inzego za leta ziragira icyo zibitangazaho, yewe na M23 ntacyo irabivugaho n’ubwo iri gutungwa agatoki n’abanyamakuru bo muri ibyo bice.
MCN.