Igitero Kiyobowe na Omari Cyasubijwe Inyuma na MRDP–Twirwaneho mu Mirwano Ikaze ku Ndondo
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, by’umwihariko mu gace ka Ndondo muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko igitero cyagabwe ku bice bituwe n’Abanyamulenge cyasubijwe inyuma n’umutwe wa MRDP–Twirwaneho urwanira kurengera abaturage.
Iyo mirwano yabereye mu misozi ihanamiye umujyi wa Uvira, ahakunze kubera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, mu gihe umutekano muri ako karere ukomeje kuba muke bitewe n’amakimbirane amaze imyaka myinshi.
Nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’abaturage batuye muri ako gace bubigaragaza, mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 04/03/2026, ihuriro ry’imitwe irimo Wazalendo, FDLR, abacanshuro ndetse n’Imbonerakure zaturutse mu Burundi, ryagabye igitero mu nkengero za Mitamba.
Abatanze amakuru bagize bati:
“Mu gitondo kare, ihuriro rigizwe na Wazalendo, FDLR, abacanshuro n’Imbonerakure ryagabye ibitero mu nkengero za Mitamba. MRDP–Twirwaneho yabasubije inyuma nyuma yo kubakubita bikomeye.”
Ayo makuru akomeza avuga ko abari bagabye igitero basubijwe inyuma banyuze mu nzira ebyiri, zirimo iy’Uwabiziba n’iya Gishembwe, mu rwego rwo guhunga igitutu cy’amasasu.
Amakuru ava ku ruhande rwa MRDP–Twirwaneho avuga ko icyo gitero cyari kiyobowe n’uwitwa Omari Namutaga, uvugwaho kuba yarasimbuye Gen. Rukemata waguye mu mirwano yabereye ahitwa Kageregere. Icyo gihe, ihuriro rya Wazalendo na FDLR ryari ryagabye igitero kuri MRDP–Twirwaneho.
MRDP–Twirwaneho ni umutwe w’ubwirinzi bw’Abanyamulenge uvuga ko washinzwe mu rwego rwo guhangana n’ibitero byibasira abaturage bo mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga.
Ku rundi ruhande, Wazalendo ni izina rusange rikoreshwa ku mitwe yitwaje intwaro ivuga ko irwanira gushyigikira ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu guhangana n’imitwe iyirwanya, by’umwihariko M23.
Ibi byatumye havuka impaka ku ruhare rw’iyo mitwe mu bibazo by’umutekano bikomeje kugariza Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu misozi y’i Mulenge, aho amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwoko n’imiyoborere y’inzego z’ibanze amaze imyaka irenga makumyabiri atarangira.
Imisozi y’i Mulenge imaze igihe ari isibaniro ry’imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye. Ibi byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi birahungabana, ndetse ubuzima busanzwe burazamba.
Nubwo uruhande rwa MRDP–Twirwaneho ruvuga ko rwatsinze icyo gitero, ntiharamenyekana umubare nyawo w’abaguye muri iyo mirwano cyangwa abakomeretse, kimwe ho bivugwa ko Wazalendo bahatakariye benshi nubwo nta mubare uratangazwa ku mugagaro. Inzego za Leta ya Congo ntiziragira icyo zitangaza kuri ayo makuru.
Abasesenguzi b’umutekano mu karere bavuga ko igihe cyose imitwe itandukanye ikomeje gukorera mu misozi ya Uvira idashyizwe hamwe cyangwa ngo isenywe burundu, umutekano w’akarere uzakomeza kuba muke, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage basanzwe.






