Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) Ryatumijwe mu Biganiro Bishya Bizabera i Luanda
Perezida João Lourenço wa Angola yatumiye i Luanda umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), abisabwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gushakira ibisubizo by’amahoro ibibazo bikomeje kuyogoza iki gihugu, by’umwihariko umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Aya makuru ashingira ku ngendo ebyiri Perezida Tshisekedi aherutse kugirira i Luanda muri iki cyumweru, aho yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we João Lourenço. Bivugwa ko umukuru w’igihugu cya RDC yifuje ko Angola yagira uruhare rufatika mu guhuza impande zifitanye amakimbirane na Leta ya Kinshasa, harimo n’imitwe irwanya ubutegetsi bwe.
Mu bo Perezida Tshisekedi yifuza ko baganira n’ubuyobozi bwe, harimo n’umutwe wa AFC/M23 umaze imyaka ine uhanganye n’ingabo za Leta ya RDC mu ntambara ikomeye. Amakuru aturuka i Luanda agaragaza ko bamwe mu banyapolitiki bakuru bamaze kwakirwa muri uwo murwa mukuru wa Angola, mu rwego rwo gutegura ibiganiro bishobora kuzahabera.
Icyakora, kugeza ubu, ntiharamenyekana niba AFC/M23 izemera kwitaba ubu butumire bwa Perezida João Lourenço. Umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe aherutse gutangaza ko badateganya na rimwe kwitabira ibiganiro bishya by’i Luanda, ashimangira ko basanzwe bari mu biganiro bya Doha na Leta ya Kinshasa kuva mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa 2025.
Yagize ati: “Dufitanye amasezerano na Kinshasa yashyiriweho umukono i Doha. Umushinga Perezida Tshisekedi ashaka gutangiza muri Angola ntutureba. Niba yifuza uruhare rwacu, agomba kubanza gutangaza ku mugaragaro iherezo ry’ibiganiro bya Doha.”
Ibi bituma ejo hazaza h’iyi diplomasi nshya ya Luanda ikomeza kuba urujijo, mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gusaba ibisubizo bifatika, byihuse kandi bifite ishingiro ku rwego mpuzamahanga.






