Ihuriro rya AFC ryagize icyo rivuga kuri perezida Emmanuel Macron uri mu myiteguro yo kwakira umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo uwo bise umujenosideri.
Ni bikubiye mu ibarua yandikiwe perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, aho muriyo barua abazwa ukuntu igihugu gikomye cy’u Bufaransa kirimo kuja kwa kira Tshisekedi uzwiho guhonyara uburenganzira bwa muntu.
Iy’i barua igira iti: “Muri iki gihe tubona demokarasi yo mu gihugu cyacu uko ihagaze. Tuba twiteze ubufasha buva mu bihugu bikomeye birimo n’u Bufaransa.
Dufite ubwoba ko u Bufaransa busa n’ubwabuze icyerekezo ku mateka mabi akorerwa mu bihugu by’Afrika harimo na Congo Kinshasa.”
“Kuri ubu turibaza niba u Bufaransa bw’u baha uburenganzira bwa muntu! Ni ba bw’u baha uburenganzira bwa muntu nigute bwa kwakira cyangwa ngo buvugane n’umuyobozi uhonyora uburenganzira bwa baturage be?”
Ibarua ikomeze igira iti: “Nigute u Bufaransa bwa kumva bworohewe kuramburira itapi itukura umuyobozi uzwiho gukorera abaturage be ihohoterwa rikomeye.”
Muri iy’i barua batanze urugero bagaragaragaza ko u Bufaransa buheruka gusaba imbabazi kuri genocide yakorewe Abatutsi, iki gihugu cyari gifite ubushobozi ariko nticyabasha kuyihagarika.
Ati: “Vuba aha, u Bufaransa bwicujije kuba butaragize uruhare mu gukumira genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko ubwo Bufaransa bugiye kwa kira Tshisekedi Tshilombo ufite amaraso mu biganza bye, kandi akorana byahafi n’Interahamwe/FDLR. Tshisekedi niwe nyirabayazana w’u bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Abatutsi bo muri Congo Kinshasa n’Abahema bo mu Ntara ya Ituri.”
Ibarua yanditswe na AFC isoza isaba perezida Emmanuel Macron kurekana n’inkoramaraso ziri nka perezida Félix Tshisekedi.
Ati: “Bwana perezida Emmanuel Macron, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), riragusaba kuva mu kwivuguruza. Tandukana n’indyandya zuzuye amaraso, icyaha cy’itsembabwoko n’icyaha kigomba kwa maganwa. Nta nyungu nimwe u Bufaransa bufite ku gukorana na bajenosideri.”
MCN.