Ihuriro ry’abasirikare ba leta ya Kinshasa rikomeje kwa maganwa ku mabi rikorera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni bikubiye mu nyandiko zashizwe hanze n’urubuga rwa Alliance Fleuve Congo.
Ubutumwa buri murizo nyandiko bwa maganye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku bitero bakora byibasira gusa, abaturage ba ba sivile bo mu bwoko bw’Abatutsi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Uru rubuga rwa Alliance Fleuve Congo, rwagize ruti: “Twa maganye twivuye inyuma FDLR, SADC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FARDC ku bitero by’itera bwaba bagaba mu basivile b’Abatutsi.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko “ugucyeceka kwa mahanga mu gihe abaturage bari kwicwa nta nsiguro nziza bifite ku kiremwa muntu mu gihe bari kubuzwa uburenganzira bwabo bwo kubaho.”
Ubutumwa bwa Alliance Fleuve Congo, buvuga kandi buti: “Icyo imiryango mpuzamahanga y’irengagiza n’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo kwica no gukora Genocide ku Batutsi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Maze basubiramo kandi bati: “M23 yamaganye ugucyeceka mu gihe abantu bari gukomeza kwicwa na leta ya Tshisekedi Tshilombo.”
Izi nyandiko zagiye hanze nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 26/03/2024, ihuriro ry’Ingabo za Guverinema ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC bari bongeye kugaba ibitero mubice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ibitero byavuzwe ko byibasiriye abasivile baturiye uduce twa Nyange na Gatovu, kandi ko ibyo bice ari ibituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi. Bikaba biri mubyatumye biraswamo cyane hakoreshejwe imbunda ziremereye.
Ni kenshi ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagiye zishinjwa gukoresha ibisasu biremereye mu gihe baba bageze ahatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi kuko ibyo byakozwe no mu bindi bice byo muri teritware ya Masisi. Ni mu gihe mu bitero by’u mwaka ushize bageze ahitwa Kunturo batwika imihana y’abatutsi nk’uko byagiye bigaragazwa no mu mashusho.
Si aho honyine kuko byakozwe no mu Bwiza na Kilolirwe, ahagana mu mpera z’umwaka ushize w’2023, aho harashwe ibisasu by’i huriro ry’ingabo za RDC, bigasiga bihitanye amatungo y’abaturage ndetse bigasenya n’ibikorwa remezo byabo.
MCN.