Ihuriro ry’abayobozi ba gakondo muri RDC ryareze abasenyeri.
Ihuriro ry’abayobozi ba gakondo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ryareze inama nkuru y’abasenyeri ba kiliziya gatolika bo muri iki gihugu n’idini rya Christ.
Aha’rejo ku wa gatatu tariki ya 16/07/2025, ni bwo ririya huriro ryajanye mu rukiko rusesa imanza, rirega inama y’abasenyeri (CENCO) n’itorero rya ECC kwiha ububasha.
Ikirego cyabo kivuga ko CENCO na ECC batangije inzira igamije amahoro muri RDC, ariko ko bageze aho biha n’ububasha badafite.
Mu busanzwe aba bayobozi ba gakondo bo muri RDC, mu bihe binyuranye bagiye bahura na perezida Felix Tshisekedi, bakaganira ku miyoborere y’iki gihugu, no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo igihugu kigere ku mahoro.
Uru rwego rwa CENCO na ECC narwo mu bihe bitandukanye rwagiye ruhura n’umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa bakaganira ku buryo igihugu cyabona amahoro.
Kugeza ubu intambara ziracabica bigacika mu Burasizuba bwa Congo, nubwo impande zihanganye zigirana ibiganiro biganisha ku mahoro.
Ku wa kane w’icyumweru gishize intumwa za AFC/M23 n’iza leta y’i Kinshasa zongeye guhurira i Doha muri Qatar ku nshuro ya gatanu.
Ariko nubwo biruko, kuganira nikimwe no gushyira mungiro ibyemerenyijweho n’impande zombi bigenda bikomeza kuba ingorabahizi.