• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ihuriro ry’ingabo za Congo mu gitero zagabye ahatuwe n’Abanyamulenge zakibabarijwemo.

minebwenews by minebwenews
April 16, 2025
in Conflict & Security
0
Ihuriro ry’ingabo za Congo mu gitero zagabye ahatuwe n’Abanyamulenge zakibabarijwemo.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihuriro ry’ingabo za Congo mu gitero zagabye ahatuwe n’Abanyamulenge zakibabarijwemo.

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Igitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye mu Mikenke zagiherewemo isomo rikaze n’umutwe wa Twirwaneho kubufatanye n’uwa M23, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Aha mu Mikenke ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye igitero muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/04/2025, zikagikubitirwamo haherereye muri secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Ni gice kandi gisanzwe gituwe cyane n’Abanyamulenge n’ubwo n’Ababembe bagituyemo ariko si benshi nk’Abanyamulenge.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, nibwo iki gice cya Mikenke cyabohojwe na Twirwaneho nyuma y’imirwano ikomeye yasize uyu mutwe ucyirukanyemo ingabo za Congo n’ingabo z’u Burundi zakibagamo.

Mikenke iherereye mu ntera y’ibirometero bibarirwa mu icenda uvuye mu i centre ya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.

Ahagana isaha ya saa moya n’igice zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ni bwo iri huriro ry’ingabo za Congo zahagabye igitero, Twirwaneho na M23 babisubiza inyuma ndetse amakuru akavuga ko ririya huriro ryakibabarijwemo cyane.

Nk’uko aya makuru abisobanura avuga ko kiriya gitero cyari ririya huriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR ingabo z’u Burundi na Wazalendo, cyagiye kuhagabwa gisanga abarwanyi ba Twirwaneho na M23 bari maso, ari naho havuye imbarutso yo kubabaza abakigabye.

Aya makuru akomeza avuga kuri ubu cyasubijwe n’ubundi iyo cyaje kiva mu bice byo mu Cyohagati. Usibye kuba iri huriro ryasubijwe inyuma, ryanagitakarijemo abasirikare benshi aho intumbi zabo zatakaye muri icyo gice barwaniyemo zibarirwa mu mirongo.

Iki gitero kije gikurikira ibindi iri huriro ry’ingabo za Congo ziheruka kugaba mu bice bya Kalingi na Gakangala. Ni ibitero uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byarangiye ubisubije inyuma.

Usibye ko no mubusanzwe uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 nta bitero uragabwaho nguneshwe, kuko uhora uhasha iri huriro ry’ingabo za Congo zibibagabaho.

Tags: AbanyamulengeIgiteroMikenke
Share36Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails
Next Post
M23 Launches Major Offensive Near Goma, Targets Congolese Army and FDLR Strongholds

M23 Launches Major Offensive Near Goma, Targets Congolese Army and FDLR Strongholds

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?