Ihuriro ry’ingabo za Congo mu gitero zagabye ahatuwe n’Abanyamulenge zakibabarijwemo.
Igitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye mu Mikenke zagiherewemo isomo rikaze n’umutwe wa Twirwaneho kubufatanye n’uwa M23, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Aha mu Mikenke ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye igitero muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/04/2025, zikagikubitirwamo haherereye muri secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.
Ni gice kandi gisanzwe gituwe cyane n’Abanyamulenge n’ubwo n’Ababembe bagituyemo ariko si benshi nk’Abanyamulenge.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, nibwo iki gice cya Mikenke cyabohojwe na Twirwaneho nyuma y’imirwano ikomeye yasize uyu mutwe ucyirukanyemo ingabo za Congo n’ingabo z’u Burundi zakibagamo.
Mikenke iherereye mu ntera y’ibirometero bibarirwa mu icenda uvuye mu i centre ya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.
Ahagana isaha ya saa moya n’igice zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ni bwo iri huriro ry’ingabo za Congo zahagabye igitero, Twirwaneho na M23 babisubiza inyuma ndetse amakuru akavuga ko ririya huriro ryakibabarijwemo cyane.
Nk’uko aya makuru abisobanura avuga ko kiriya gitero cyari ririya huriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR ingabo z’u Burundi na Wazalendo, cyagiye kuhagabwa gisanga abarwanyi ba Twirwaneho na M23 bari maso, ari naho havuye imbarutso yo kubabaza abakigabye.
Aya makuru akomeza avuga kuri ubu cyasubijwe n’ubundi iyo cyaje kiva mu bice byo mu Cyohagati. Usibye kuba iri huriro ryasubijwe inyuma, ryanagitakarijemo abasirikare benshi aho intumbi zabo zatakaye muri icyo gice barwaniyemo zibarirwa mu mirongo.
Iki gitero kije gikurikira ibindi iri huriro ry’ingabo za Congo ziheruka kugaba mu bice bya Kalingi na Gakangala. Ni ibitero uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byarangiye ubisubije inyuma.
Usibye ko no mubusanzwe uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 nta bitero uragabwaho nguneshwe, kuko uhora uhasha iri huriro ry’ingabo za Congo zibibagabaho.