Ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge ahazwi nk’i Mulenge.
Ihuriro ry’ingabo rirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ryazindutse rigaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge ahazwi nk’i Mulenge, birangira Twirwaneho irwana ku baturage ibisubije inyuma, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ni huriro rigizwe n’ingabo za Congo, ririmo FARDC, FDLR, FDNB na Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro ishamikiye kuri Wazalendo.
Ahagana isaha ya saa kumi z’urukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/03/2025, ni bwo ririya huriro ryagabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.
Amasoko yacu atandukanye avuga ko ibyo bitero byagabwe mu muduce two muri Mikenke ho muri teritware ya Mwenga, Muliza na Gakangala nabyo biherereye muri komine ya Minembwe ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko aya masoko ya Minembwe Capital News atandukanye abivuga, agaragaza ko igitero cyagabwe mu bice byo mu Mikenke, cyarikigizwe n’ingabo z’u Burundi(FDNB) iza Congo(FARDC), FDLR na Wazalendo, kandi ko Twirwaneho yagishubije inyuma, ndetse ngo uru ruhande rwa Leta rukibabariramo kuko rwagitakarijemo ingabo zibarirwa mu mirongo.
Ni mu gihe kandi aya masoko yacu ahamya ko abagize iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ari nabo bateye mu duce turi munkengero za Minembwe, i Gakangala na Muliza, ariko ko Twirwaneho irwanirira abaturage yabashe nabyo kubisubiza inyuma.
Kuri ubu intambara iri kubera mu duce twaturutsemo ibyo bitero, kuko Twirwaneho yakomeje kwirukana iryo huriro ry’ingabo za Leta. Ni mu gihe uwateye i Gakangala na Muliza bari ku mu rasira mu Bikarakara naho uwateye mu Mikenke yagejejwe mu Rwitsankuku, ari naho bari kurwanira aka kanya.
Kugeza ubu Twirwaneho ibarizwa muri AFC ya Corneille Nangaa, iragenzura igice cyose cya komine ya Minembwe na Mikenke yahoze ari ndiri y’ingabo z’u Burundi na FDLR.
Mu gihe ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta naryo rigenzura ibice byo mu Cyohagati, i Ndondo ya Bijombo n’inzira iva aha ku Ndondo imanuka i Uvira.
Iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye ibyo bitero mu gihe perezida Felix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda baraye bemezanyije kumara intambara mu Burasizuba bwa Congo, mu biganiro bidasanzwe bahuriyemo imbonankubone i Doha muri Qatar.
Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhura imbonankubone ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC mu kwezi kwa cenda umwaka wa 2022 i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, bahujwe na perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.
U Rwanda, RDC irushinja gutera inkunga umutwe wa m23 rukabihakana hubwo rugashinja iyi Leta y’i Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ariko na Kinshasa ihakana gukorana n’umutwe wa FDLR nubwo hari abategetsi b’iki gihugu bagiye babyemerera Loni, nk’uko uyu muryango mpuzamahanga wagiye ubishyira mu byegeranyo byawo bitandukanye.