Ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye igitero i Kavumu.
Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko i Kavumu ahaherereye i kibuga cy’indege cya Bukavu, ihuriro ry’ingabo za Congo zahagabye igitero.
Ni igitero aya makuru ahamya ko cyahagabwe isaha ya saa tanu zija gushyira muri saa sita zamanywa.
Kavumu yagabwemo iki gitero, AFC/M23 yayibohoje mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe n’uruhande rurwanirira Leta y’i Kinshasa, igasiga aba barwanyi bayigaruriye, ndetse umunsi wakurikiyeho ubwo, aba barwanyi bafata n’umujyi wa Bukavu wose.
Ubundi kandi bafata n’ibindi bice byo muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Kamanyola, Nyangenzi n’ahandi.
Minembwe Capital News yamenye ko iki gitero cyagabwe i Kavumu, uruhande rwa Leta rwagiherewemo isomo rikomeye, kuko amakuru avuga ko rwagitakarijemo abasirikare babarirwa mu magana, ndetse abandi bagifairwamo matekwa.
Iki gitero kije gikurikira ibindi bitero iri huriro ry’ingabo za Congo ziheruka kugaba mu nkengero z’umujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu.
Bivugwa ko ibyo bitero byagabwe ahitwa Kyeshero, Lac-Vert na Ndosho. Goma n’inkengero zayo zabohojwe n’uy’u mutwe wa m23 mu kwezi kwa mbere, ahagana mu mpera zako 2025.
Itangazo AFC/M23 yaraye ishyize hanze rigaragaza ko ibyo bitero byagizwemo uruhare n’ingabo za SADC, FARDC, Wazalendo, FDNB na FDLR.
Bityo, AFC ivuga ko izi ngabo za SADC zigomba guhita ziva kuri ubu butaka bwa RDC.
Ni mu gihe kandi ku wa kane w’iki cyumweru turimo dusoza, iri huriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu duce duherereye kuri Pariki y’igihugu ya Kahuzi-Biega muri teritware ya Kalehe hahana imbibi naha i Kavumu muri teritware ya Kabare aho bari kurwanira.