Ihuriro ry’ingabo za Congo ryahuriye n’uruva gusenya mu Rugezi.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye igitero mu nshe za Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, ariko zisubizwa inyuma n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri ibyo bice.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/08/2025, ni bwo kiriya gitero cyakozwe, aho cyagabwe neza mu Rugezi mu gace kayo kitwa kwa Sabune no mu nkengero zako.
Amakuru avuga ko cyahagabwe giturutse mu bice byo muri secteur y’i Lulenge muri teritware ya Fizi ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.”
Rubigaba kwa Sabune no mu birindiro by’ingabo za MRDP -Twirwaneho biherereye hafi aho.
Rugezi yagabwemo iki gitero isanzwe igenzurwa na MRDP-Twirwaneho kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Amakuru akomeza avuga ko uyu mutwe waje gusubiza inyuma kiriya gitero, ndetse ugifatiramo n’ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu menshi.
Ubuhamya bugira buti: “FARDC , FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo basubijwe inyuma, kandi Twirwaneho yazambuye imbunda nyinshi n’amasasu. Hari n’ibikoresho byitumanaho yagifatiyemo, Motorola nazajimeri 2.”
Sibyo gusa kuko kandi cyaguyemo aba barwana ku ruhande rwa Leta babarirwa mu icumi, ati: “Twabonye intumbi zirenga 10 z’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta.”
Iyi mirwano ije ikurikira igize iminsi ibera mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga, ugana uruhande rwa Mibunda kuko yagiye ibera cyane cyane mu duce two muri secteur ya Itombwe, aho hahanganye FARDC n’abambari bayo na M23 ku bufatanye na MRDP-Twirwaneho.
Tumwe muri utwo duce tuberamo iyi mirwano twigaruriwe n’uru ruhande rwa M23 na MRDP-Twirwaneho, hari nka gace ka Gateja, Lubumba n’utundi. Kuri ubu imirwano irakomeje kandi irasatira mu Gipupu ho muri Mibunda, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Ahagana mu kwezi kwa gatandatu mu mpera zako, ni bwo kandi aha mu Rugezi haherukaga ibitero, ariko icyo gihe nabwo byasubijwe inyuma.