Ihuriro ry’ingabo za Congo ryongeye kugaba ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge.
Amakuru aturuka mu Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zongeye kugaba ibitero ahatuwe n’Abanyamulenge mu Minembwe.
Aya makuru avuga ko uduce two muri komine ya Minembwe twagabwemo ibyo bitero hari aka Bicumbi giherereye mu misozi yunamiye mu Kalingi, kakaba kari mu Burasizuba bwa Minembwe n’aka Kalongi kari mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.
Ni bitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye igihe c’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14/04/2025, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Ibi bice byagabwemo ibyo bitero, icya Gicumbi bizwi ko Abanyamulenge bagisuhuriramo Inka zabo, ndetse n’ubu cyagabwemo ibyo bitero mu gihe n’ubundi cyarimo ibiraro byazo, gusa ntazanyazwe. Naho kuri Kalongi ho hasanzwe hatuwe ingo z’aba Banyamulenge zibarirwa mu mirongo.
Minembwe Capital News yamenye ko nyuma y’aho ririya huriro ry’ingabo za Congo rigabye ibyo bitero muri turiya duce, Twirwaneho na M23 bihutiye gutabara abaturage badutuye, ubundi batanga isomo kuri Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza Congo.
Byanatumye kiriya gitero cyari cyagabwe ahari ibiraro by’inka muri Bicumbi, gisubizwa inyuma nta nka kinyaze, hubwo ririya huriro ry’ingabo za Congo zakigabye ryahise rihungira ahitwa i Nguli ahatuwe n’Ababembe benshi.
Ubundi kandi uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 utanga irindi somo kubagabye igitero kuri Kalongi, ni mu gihe naho abakihagabye bahunze berekeza inzira ya Mutambara.
Kugeza ubu usibye abaturage bahunze bava mubyabo, ntabindi byangiritse biramenyekana.
Ibi bitero byagabwe utu munsi ku wa mbere, bije bikurikira ibindi bitatu iri huriro ry’ingabo za Congo riheruka kugaba mu nkengero za centre ya Minembwe mu cyumweru gishize. Harimo ibyo ryagabye mu Gahwela, kwa Sekaganda, Rugezi, Kivumu no mutundi duce duherereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko uturutse mu Minembwe centre.
Ibi bitero byose, Twirwaneho na M23 bagiye babisubiza inyuma mu buhanga buhanitse.