Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ihuriro ry’ingabo za Congo zahuriye n’akaga i Kavumu muri Kivu y’Epfo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 13, 2025
in Conflict & Security
0
Ihuriro ry’ingabo za Congo zahuriye n’akaga i Kavumu muri Kivu y’Epfo.
115
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihuriro ry’ingabo za Congo zahuriye n’akaga i Kavumu muri Kivu y’Epfo.

You might also like

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

Ibitero ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye kuri AFC/M23 mu birindiro byayo biherereye i Kavumu ahari i Kibuga cy’indege cya Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo zagikubitiwemo iza kabwana.

Ahagana isaha ya saa tanu zo kuri iki cyumweru tariki ya 13/04/2025, ni bwo ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye ibitero mu duce twa Kavumu, Katana, na Lwiro. Utu duce tukaba tubarizwa muri teritware ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo mu kugaba ibyo bitero ryaturutse mu bice biherereye muri pariki y’igihugu ya Kahuzi-Biega, ndetse no mu tundi duce two muri ibyo bice.

Ibinyamamakuru byavuze kuri iyi nkuru byo muri iki gihugu cya RDC harimo n’ibyatangajwe na Daniel Michombero byavugaga ko Wazalendo bafashe igice cya Kavumu giherereyemo ikibuga cy’indege cya Bukavu, ariko ibi umurwanyi wa M23 yabihakanye avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, hubwo yemeza ko bakubitaguye kubi ihuriro ry’ingabo za Congo kandi ko bakigenzura Kavumu yose n’utundi duce twari twagabwemo ibyo bitero.

Yagize ati: “Kavumu ni twe tuyigenzura yose. Tunagenzura n’utundi duce umwanzi yari yagabyemo ibitero byose, kuko twa mwirukanye.”

Yakomeje agira ati: “FARDC n’abambari bayo bari bagabye biriya bitero bakorewe ibitazibagirana. Bakubiswe bikomeye!”

Mu butumwa bw’amashusho bwagiye hanze buvuga kuri iyi mirwano yabaye kuri iki cyumweru ibereye i Kavumu, bugaragaza imirambo bivugwa ko ari ya Wazalendo irambaraye hasi, aho ubona ari umurundo mwinshi, ndetse indi ikwiragijwe mu mihanda yo muri utwo duce twaberagamo imirwano.

Hejuru y’ibyo, hari n’andi makuru yatanzwe ku mbuga za x, avuga ko abarwanyi ba m23 benshi bavuye i Bukavu batanga umusaada i Kavumu bityo ngo ku kibuga cy’indege cya Kavumu ni ho hari kubera intambara ikomeye; ayo makuru nayo uriya murwanyi wo muri m23 yayahakanye, abwira Minembwe Capital News ko nta mirwano yigeze ibera ku kibuga cy’indege.

Ati: “Wazalendo ntibafite imbaraga zo kutwirukana, kugeza aho batugeza ku kibuga cy’indege! Barabeshya. Ubundi twanabasubije iyo baje bava.”

Ibi bitero bije bikurikira ibindi biheruka kubera mu mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 12/04/2025, bikaba byarabereye mu bice byinshi by’uyu mujyi wa Goma no mu bindi bice byo muri teritware ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi bitero nabyo byasubijwe inyuma n’uyu mutwe wa m23, nk’uko amakuru yavuzwe icyo gihe.

Tags: ImirwanoKavumuM23Wazalendo
Share46Tweet29Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

Amasasu yo gupfusha ubusa y'ingabo za RDC n'iz'u Burundi yateye icyikango mu Rugezi. Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, avuga ko ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n'ihuriro ry'ingabo za RDC. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zazindutse zigaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri teritware ya...

Read moreDetails

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa. Repubulika ya demokarasi ya Congo, igiye gutangira kuburanisha Joseph Kabila wahoze ari perezida w'iki gihugu. Byatangajwe n'urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa gatanu...

Read moreDetails

FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

FARDC, Ingabo z'u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu duce dutuwe n'Abanyamulenge mu Minembwe muri...

Read moreDetails

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara. Jaques Kyabula, guverineri w'intara ya Haut-Katanga wari warabuze, yongeye kugaragara muri iyi ntara abereye umuyobozi. Ku wa gatatu w'iki cyumweru turimo,...

Read moreDetails
Next Post
Congolese Army Attacks M23 in Kavumu Near Bukavu Airport, Suffers Heavy Defeat as M23 Claims Full Control

Congolese Army Attacks M23 in Kavumu Near Bukavu Airport, Suffers Heavy Defeat as M23 Claims Full Control

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?