huriro ry’ingabo za Congo zihishe i Walungu, M23 yaziburiye.
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi waburiye ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwe, zihishe mu bice byo muri teritware ya Walungu guhita zihava vuba, bitaba ibyo zigafatwa mpiri uko zakabaye.
Ni ibyo ubuyobozi bw’uyu mutwe wa M23 bwatangaje ku munsi w’ejo ku wa gatanu, aho wahise usaba ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zihishe mu bice biherereye i Walungu kurambika intwaro zabo hasi, ubundi zikishyira mu maboko y’uyu mutwe.
Teritware ya Walungu ni imwe mu ma teritware manini agize i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka yakunze kuberamo imirwano ikomeye hagati y’iri huriro ry’ingabo za Congo n’iz’uyu mutwe wa M23.
Gusa muri iyi minsi iyi mirwano isa niyafashe indi ntera, ndetse uyu mutwe wa M23 umaze kubohoza ibice byayo byinshi, birimo cheferi ya Luhwinja n’iya Kaziba, n’ibindi bice byo mu misozi nka Bushyenyi n’ahandi. Ubundi kandi uyu mutwe ninawo ugenzura umujyi wa Kamanyola.
Ku wa mbere w’iki cyumweru, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’iri huriro ry’ingabo za Congo yumvikaniye mu duce tugabanya iyi teritware ya Walungu n’iya Uvira, nko mu misozi ya Rutebe, Kayange na Luzinzi no mu misozi ya Kamanyola ndetse na Katogota yo iherereye muri Uvira.
Umuyobozi ushyinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’abaturage muri M23 , Colonel Nsabimana Samuel, ubwo yaganirizaga abaturage ku wa gatanu yababwiye ko hari ingabo za FARDC na Wazalendo zihishe i Walungu, ababwira ko azihaye iminsi irindwi yo kuba zamaze gushyira imbunda zabo hasi; bitaba ibyo ingabo z’uyu mutwe wa M23 zikabahigisha uruhindu.

Yagize ati: “Rubyiruko rw’i Walungu, ndangira ngo mbabwire ikintu kimwe. Twe twaje nk’igisirikare cyatojwe neza. Bariya tuzabaha isomo. Tubahaye iminsi irindwi yonyine ngo babe barambitse imbunda zabo hasi, Nzimbila tuzahafata tubahonde, Shabunda tuzabakubita, Kingurube na hariya Lubira.”
Yashimangiye ibi avuga ko Wazalendo na FARDC nibatarambika imbunda zabo hasi, M23 izabahiga mupaka ibafashe, kandi bakazahura n’ingaruka zikomeye.