
Ihuriro ry’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC), byavuzwe ko bongeye kurunda abasirikare babo mubice bya Teritware ya Masisi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 14.05.2023, saa 7:30 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Mungu, hongeye kuvugwa ko ingabo za leta ya Kinshasa, muruvange rwabo nimitwe yitwaje Intwaro irimo Wazalendo, FDLR, Nyatura, kobongeye kwisuka kubwinshi mubice umutwe wa M23, uherereye mo muri Teritware ya Masisi.
Ibi byatangajwe numuvugizi wa M23, mubyagisirikare bwana Major Willy Ngoma, aho yarimo aganira numunyamakuru.
Yagize ati: “Ibyo ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa, zirimo gukora byerekana uburyo bategura intambara ntabwo bashaka amahoro, bazanye ibifaru byimbunda zabo hafi nibirindiro byacu, ariko ntabwo natwe twakwifumbata turimaso.”
Ibi nibyo byiswe ko haba hari gutegurwa intambara muburasirazuba bw’ikigihugu, koyaba igiye kuba kuruta uko yabaye hambere, bikavugwa ko iyi ntambara yaba irimo gutegurwa na leta ya Kinshasa.
Major Willy Ngoma, kandi yagarutse Kubasirikare bu Burundi, barebera ibibi biri gukorerwa abaturage muri Teritware ya Masisi, maze avuga ko izingabo
z’u Burundi zivanze na FARDC, NYATURA ndetse na FDLR, abaturage bakicwa zirebera ndetse zikabajyana i Goma zibita aba M23. Yavuze kandi ko ibi byose atari ibyo kwihanganira. Mu gihe aba bikurikiranira hafi bemeza ko ari bwo intambara ikomeye igiye kuba mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Kuvaho ingabo za EAC, zigereye muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, agahenge kamahoro katangiye kuboneka ibi byabaye mugihe ingabo za M23, zubahirije amasezerano ya Luanda na Nairobi.
Gusa umwaka mubi wongeye kugaruka mukarere mugihe President Félix Tshisekedi, atangiye kunenga ingabo za EAC, arobanuye aho yashimiye ingabo z’Abarundi ariko anenga izavuye Kenya , Uganda ndetse na Sudan y’Epfo, avuga ko izingabo zikorana hafi na M23.





Ubwo Bitagaragara ko reta ya congo udashaka amahoro bitinde bitebuke
IMANA hamwe na M23 amahoro azaboneka ukuri kuje ahagaragara
Inzirakarengane ziruhuke kimwe na Sud Kivu
Ingabo za FARDC zirategura ariko zaratsimzwe kera.