Ihuriro ry’Ingabo za RDC zahawe isomo rikomeye muri Kivu Yaruguru.
Abarwanyi bo mu mutwe wa M23 barwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, birukanye ihuriro ry’Ingabo zirwanirira ubu butegetsi bw’iki gihugu, birangira bigaruriye imijyi myinshi yo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imirwano ivugwa haruguru yabaye ku cyumweru tariki ya 08/06/2025, hagati y’impande zombi.
Bivugwa ko M23 yaturutse ahitwa Kalonge itera ibirindiro by’ihuriro ry’Ingabo za Congo byari mu gace kitwa Mulema, ira zirukana binarangira yigaruriye aka gace.
Nyuma y’uko aba barwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bafashe ako gace batwitse ibirindiro byari bikarimo by’iryo huriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Aya makuru akomeza avuga ko uyu mutwe utafashe Mulema gusa, ahubwo ko wanafashe n’utundi duce duherereye hafi aho.
Uyu mutwe ibi wabokoze mu gihe kandi ku wa gatanu tariki ya 06/06/2025, wabohoje Pinga n’inkengero zayo, nyuma y’aho Ingabo za Congo zihunze.
Grupema ya Kasimba iherereyemo turiya duce twafashwe, uyu mutwe wayinjiyemo unafata uduce twayo twinshi kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri ubwo yinjiraga muri Walikale.