Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryahuye n’uruva gusenye, mu mirwano yarihuje na m23 kuri uyu wa Kane.
Ni mu butumwa bwa mashusho bwagiye bunyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga harimo n’imbuga za X, yahoze ari Twitter.
Muri ubu butumwa wabonaga imirambo y’abasirikare bambaye impuzakano (uniform) y’igisikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, irambaraye hasi, ahandi igiye igerekeranije hejuru.
Imwe muri iyo mirambo wabonaga icyitse amaguru n’amaboko.
Nk’uko urubuga rwa Vive, rwa bitangaje, rwagaragaje ko ininshi muri iyo mirambo ari ya basirikare b’Abarundi na Wazalendo ndetse ngo n’Ingabo za FARDC.
Hagati aho iyi mirwano yanone yabereye mu bice byo muri teritware ya Masisi na Rutshuru, ahitwa Birundule, Mirangi na Bulindi.
Ay’amakuru anavuga ko ibyo bice ko byahise byigarurirwa n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Ibyo bibaye mu gihe kandi ku munsi w’ejo hashize, M23 yirukanye ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa mu bice byose ryari ryagabyemo ibitero muri teritware ya Rutshuru.
Ibyo bice ni Vitshumbi, Rwindi, Kibirizi, Kikuku n’ahandi hahakikije.
MCN.