Kur’izi Saha zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27/01/2024, Ingabo za M23, zihanganye n’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, zimaze gufata umuhanda uhuza Goma na Bukavu.
Ni mu mirwano ikaze yongeye guhesha M23 intsinzi ikomeye aho kuri ubu igenzura umuhanda wa i Shasha umanuka uja mu misozi ya Muremure, bikaba bya fungiye ubutabazi bw’ihuriro ry’ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, kuba zatabara ziva mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo cyangwa ahandi nkeretse bakoresheje inzira y’Amazi cyangwa y’ikirere.
Iy’i mirwano kandi yongeye gukara bya vuzwe ko ahagana isaha za saa saba M23 ko yarimaze gufata agace ka Mbuhi na Bukama, imirwano yaje gukomereza mu gace ka Kasuhaga, aho SADC, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bahise bayabangira ingata.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze guhabwa, avuga ko ri riya huriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko bayabangiye ingata abennshi bahungiye muri Sake, mu birometre 27, n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe mu barwanyi ba M23 yavuze ko intambara ya none ko yatanze isomo rikomeye ku ngabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa.
Bruce Bahanda.