“Ijambo rya Gen. Sylvain Ekenge Ryibasira Abatutsikazi Rigereranywa n’Imvugo za Kangura”- Dr Mvuka
Mu mpera z’icyumweru gishize, imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru byuzuyemo impaka zikomeye, amaganya n’impungenge, nyuma y’amagambo yavuzwe na Gen. Sylvain Ekenge, Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC), agaragaza imvugo ishingiye ku ivanguramoko by’umwihariko igamije gutesha agaciro Abatutsi n’Abatutsikazi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta (RTNC), Gen. Ekenge yagiriye inama abagabo bo muri RDC kwirinda gushakana n’Abatutsikazi, avuga ko gushyingiranwa nabo byaba bishyize mu kaga umutekano w’igihugu. Iri jambo ryakiriwe n’abantu benshi nk’irikurura urwango, rinyuranyije n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere ishingiye ku mategeko.
Yagize ati: “Hari Abajenerali benshi twajyanye mu butabera kubera ko bari barahindutse ibikoresho by’Abanyarwanda, biturutse ku gushakana n’Abatutsikazi.” Yakomeje agereranya gushakana Umututsikazi n’ukwinjiza umutekano muke mu muryango no mu gihugu, avuga amagambo yifashisha imyumvire ishingiye ku gusuzugura no gusebanya.
Mu biganiro byakomeje hagati ye n’umunyamakuru, bombi bavuze ko Abatutsi ari “indyarya mu bwenge,” imvugo isa n’iyagiye ikoreshwa n’ababurana bihakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nkiko zimwe zo mu Burayi. Iyi mvugo yashimangiwe n’igereranya ry’uko gushakana n’Umututsikazi byaba ari nko “kwikururira abacengezi,” ibintu byabaye imvano yo kwamagana bikomeye iri jambo.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu, abasesenguzi n’abashakashatsi bagaragaje ko aya magambo atari ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ahubwo agaragaza imyitwarire n’imyumvire ishobora kuba iri mu nzego zimwe za Leta ya RDC, bikaba byateza ingaruka zikomeye ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Dr. Alex Mvuka, umushakashatsi w’Umunyekongo wibanda ku bibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko amagambo ya Gen. Ekenge agaragaza ikibazo gikomeye cy’imyumvire mu nzego zimwe z’ubutegetsi. Yagize ati: “Ibi ni ibimenyetso byo kwimakaza ingengabitekerezo yo guheza no guha intebe imvugo z’urwango, ibintu byagiye bigaragara mu mateka ya Afurika n’ahandi.”
Dr. Mvuka yibukije ko mu gihugu kigendera ku mategeko, amagambo ashingiye ku moko no gusuzugura abantu yagombye gutuma uwabivuze akurikiranwa n’amategeko cyangwa agakurwaho inshingano. Yongeyeho ko muri RDC, bene iyo mvugo ikunze gufatwa nk’ikimenyetso cyo gukunda igihugu, bigatuma irushaho gukwirakwira.
Yakomeje avuga ko amagambo ya Gen. Ekenge ahura n’imvugo zimwe na zimwe zagiye zikoreshwa n’abayobozi mu mateka, hagamijwe gushimisha imbaga no gukomeza kugundira ubutegetsi, ibintu byibutsa imvugo zakoreshejwe mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Dr. Mvuka yagize ati: “Urwango rutangira rugaragara nk’amagambo gusa, ariko iyo ruba politiki, ruvamo ibikorwa bishobora kurangira n’ubwicanyi.” Yatanze urugero rw’ijambo rya Léon Mugesera mu 1992 i Kabaya, aho yise Abatutsi ‘inyenzi’ akanahamagarira ko “basubizwa iwabo banyujijwe mu mugezi,” amagambo yabaye intandaro y’ibyabaye mu 1994.
Umushakashatsi ashimangira ko ibitekerezo bya Gen. Ekenge bishingiye ku myumvire ya kera y’ivanguramoko, kandi akoreshwa mu nyungu za politiki muri RDC. Yibukije kandi ko urwango rushingiye ku moko muri Congo atari rushya, ashingira ku mvugo z’abayobozi bo mu Ntambara ya Kabiri ya Kongo (1998–2002), zirimo iza Abdoulaye Yerodia Ndombasi wigeze kwita Abatutsi “udukoko” na “microbes.”
Mu gusoza, Dr. Mvuka ahuza izi mvugo n’izakwirakwizwaga n’ibitangazamakuru nka Kangura mbere ya 1994, byifashishwaga mu gutegura no gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba ko amahanga, imiryango mpuzamahanga n’abayobozi bo mu karere bafata ibi bimenyetso nk’impuruza ikomeye, bityo hakabaho ingamba zihamye zo gukumira imvugo z’urwango no kurengera amahoro n’ubumwe bw’abaturage.





