Ijambo ry’Imana: Byinshi wa menya ku byo Kwicisha bugufi.
Kuki gushyira mu bikorwa ibyo twiga mu ijambo ry’Imana bitugora? Imwe mu mpamvu ibitera ni uko gukora ibikwiye bisaba kwicisha bugufi, kandi gukomeza kwicisha bugufi bikaba bitoroha na gato!
Ahanini muri iyi minsi, dukikijwe n’abantu “bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru,” kandi batamenya kwifata (2 tim 3:1-3). Ingeso nk’izo rero, aba ari imbi . Gusa abazifite hari igihe usanga ari bo bagera kuri byinshi kandi ukabona bishimye, ibyo bikaba byatuma twumva tubagiriye ishyari(zb 37:1).
Hari n’igihe umuntu ashobora kwibaza ati: “Ese gushyira abandi mu mwanya wa mbere hari icyo bimaze ? Ese ninitwa muto, abantu ntibazansuzugura (Luc 9:48)? Iyo tutirinze ingeso y’ubwikunde iranga abantu bo muri iyi si, bishobora gutuma tudakomeza kubana neza n’abavandimwe bacu, kandi n’abandi ntibabone ko turi Abakristo bukuri.
Icya gufasha gukomeza kwicisha bugufi ni ukwigira ku bagaragu b’Imana bavugwa muri Bibiriya nka Dawidi, intumwa Paul Yosefu n’abandi.Dawidi azwiho kuba yarahanganye n’umugabo munini witwaga Goliyati (ibyo tubisanga mu Isezerano rya kera), ni umwe mu bantu b’Imana twakwigiraho guca bugufi imbere y’Imana.
Paul nawe yicishije bugufi kandi yari umugabo w’ubwenge abantu bose bemeraga.
Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, njyewe namurusha. Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bwa Benyamini, ndi umuheburayo w’abaheburayo, ku byishaka narenganyaga itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo.
Ageze ku murongo wa 7(Abapfiripi 3:7) niho yagaragaje ukwicisha bugufi kwe aho yemeye kwigomwa byinshi ku bwa Kristo, hagira hati: “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo.” Kwicisha bugufi nubwo bigoye ariko ni byigiciro cyinshi .
MCN.