Ijambo ry’Imana: Menya neza uko tumenyeshwa imbaraga za Kristo.
Akanwa siko kagira ububasha bwo kutumenyesha no kutwumvisa Yesu Kristo ibyo tuba tumushakaho, ahubwo “ukwizera” ni ko gutuma dusingira ibiri muri Yesu Kristo umwana w’Imana.
Iyo biza kuba akanwa ariko konyine kaduha gusingira ibiri mu Mana, abatakaje ubushobozi bwo kuvuga(ibiragi), ntibaba bagera ku bitangaza bifuza bikomeye bituruka ku Mana. Ikindi n’uko iyo akanwa ariko kaza kuba ariko konyine gafite ubushobozi konyine kaduha gusingira ibyifuzo byacu, wa mugore wari urwaye amaze imyaka 12, ntaba yarakiriye igitangaza cye, cyangwa ntaba yarabonye igisubizo yifuzaga kuri Kristo kuko we ahubwo yizeye gukora ku musozo w’umwenda Yesu yari yambaye ahita abona igisubizo ako kanya.
Ukwizera ni ko gukomeye, kandi niko kutugeza ku byo twifuza Imana ya dukorera. Imana imenyera kure ibyo twibwira , ijambo ritarava mu kanwa kacu yo iba yamaze ku bimenya. Bivuze ko ntacyo twoyibwira itazi, habe n’ibyo uzatekereza mu bihe biri mbere, yo yamaze ku bimenya.
Ibi rero bigomba gutuma wizera Imana kuruta kubivuga. Inzira zose wocamo, jyu koresha ukwizera Imana, mu byo tuvuga byose, bivugane ukwizera. Gusenga gukomeye ni igihe usenze wizeye.
Mu bo Yesu yagiye akorera ibitangaza bose, yagiye akoresha ijambo rivuga ngo: “Kwizera kwawe kuragukijije.” Duhorane ukwizera niho Imana izatwishimira, ni naho izadukorera ibitangaza byose dushaka.
Luc 8:46.
MCN.