Ikalemi, Abasore b’Abanyamulenge bangiwe gufata Carte d’electeur ngo n’Abanyarwanda.
Muri Kalemi kubiro bikuru bya CENI(Commission Electoral Independete), kumunsi wejo hashize tariki 01.02.2023, habaye ibyo bakunze kwita “Akavuyo” nimugihe Abasore b’Abanyamulenge babiri bageze kuribi biro kugira babashe kwibaruza(Enlorement) bahabwe Carte d’electeur, izabahesha gukora amatora ateganywa kuba uyumwaka 2023 mukwezi Kwa 12, yumukuru w’Igihugu, ubwo bari bamaze kwinjira bangiwe ko bahabwa izi Carte d’electeur, babita ko ar’Abanyarwanda.
Ibi byaje kuviramo urusaku, kuko abo basore bihagaze ho nkuko twabyiganiwe nuwaganiraga na Minembwe Capital News, gusa Igisiirikare c’iki gihugu gikorera muri Kalemi cohereje abasirikare kuribyo biro guhosha urwo rusaku!!
Ikibabaje nuko abo Basore bafunzwe, nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye aka gace, abo basore umwe akaba ari uwomunzu ya Bega undi akaba Umunyabyinshi, bagejeje kumugoroba wejo tariki 01.02.203, ababyeyi babo bagitegereje ko bafungurwa.