Ikibuga cy’indege cya Goma kirimo gukorwa neza.
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo kiri gutunganywa n’abashinzwe isuku n’inzobere mu gutegura ibisasu.
Ni igikorwa kiyobowe n’abakozi n’umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro muri RDC, hamwe n’abasirikare ba Bangladesh, ari na bo barinda umutekano w’abashinzwe gutunganya iki kibuga cy’indege.
Bivugwa ko abashinzwe gusukura iki kibuga basabwe kubikora nta bwoba, ariko basabwa kumenyesha bwangu inzobere mu gutegura ibisasu bakorera mu muryango Afrilam ifite icyicaro mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Biteganyijwe ko buri gitondo mbere y’uko imirimo itangira, abashizwe gutunganya ikibuga bazajya bahabwa amabwiriza ajyanye n’igice bagiye gukoreramo, mu kubungabunga umutekano wabo.
Kuri iki kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, hashyizwe Ambulance izajya yifashishwa mu gihe hari umukozi wagira ikibazo cy’ubuzima. Abakozi ba Loni bashaka ko byose bikorwa hubahirizwa n’amabwiriza mpuzamahanga y’umutekano.
Mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ni bwo iki kibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe, hari mbere y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafata umujyi wa Goma. Ingabo za Congo zasize zangije bimwe mu bice byacyo mbere yuko bahunga.
Umuryango mpuzamahanga ugaragaza ko kugira imirimo y’ubutabazi igende neza mu Burasizuba bw’iki gihugu gikwiye gufungurwa, ariko AFC/M23 yagaragaje kenshi ko umutekano wacyo utizewe kuko ingabo za Congo itinya ko zagitezemo ibisasu.